Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, John Rwangombwa, yahawe igihembo nka Guverineri w’umwaka mu nama ihuje ibigo by’imari ku mugabane wa Afurika izwi nka Africa Financial Industry Summit, AFIS.
Iki gihembo yagiherewe i Lomé muri Togo ahari hateraniye Inama ya AFIS, yatangiye ku wa mbere tariki 28 isozwa kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022.
Inama ya AFIS, yahurije hamwe abarenga 600 barimo abayobozi batandukanye mu bijyanye n’urwego rw’imari kuri Afurika, abashoramari, abarimu n’impuguke mu bukungu, hagamijwe kureba uburyo uru rwego rwarushaho gutezwa imbere muri Afurika.
Iyo nama yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere urwego rw’imari rurambye, rurenga imipaka kandi rukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gihe cy’ingorane nyinshi.”
Igihembo Guverineri Rwangombwa yahawe kizwi nka AFIS Central Bank Governor, gitanzwe ku nshuro ya mbere muri iyo nama, kikaba gihabwa Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu wagaragaje imikorere myiza iteza imbere urwego rw’imari.
John Rwangombwa yari mu bakandida babarirwa 30 bahataniraga ibihembo biri mu byiciro bitandukanye by’ibigo, abayobozi b’abagore, ndetse na ba Guverineri ba Banki z’ibihugu.
AFIS ni Ihuriro ryatangijwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itangazamakuru Jeune Afrique mu mwaka wa 2021, kibifashijwemo na Banki y’Isi, ikaba ari inama iza igwa mu ntege Ihuriro ry’Abayobozi b’ibigo Nyafurika (Africa CEO Forum) rihiga andi mahuriro yose y’abagize urwego rw’abikorera muri Afurika.
Intego ya AFIS ni iyo kubaka uru rwego rw’imari rukomeye rugira uruhare rukomeye mu kubaka iterambere rirambye ku mugabane.
Post comments (0)