Inkuru Nyamukuru

NGOMA: Abagabo bane n’umugore bakuriranyweho icyaha cy’ubwicanyi bakatiwe gufunga burundu

todayNovember 29, 2022 123

Background
share close

Abagabo bane n’umugore umwe bo mu Karere ka Ngoma bahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, icyaha cy’ubwicanyi bahabwa igifungo cya burundu mu rubanza rwasomwe ku wa 24 Ugushyingo 2022.

Inkuru dukesha ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko abahamijwe icyaha bagikoze ku wa 8 Ukwakira 2022 aho bishe uwitwa Hakizimana Boaz bamuciye umutwe. Abo bahamijwe icyaha ni Mbarushimana Jean Bosco, Uwigiramahoro Mathilde, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Edouard.

Bmwishe nyuma y’ uko yari yaburanye isambu ye mu bunzi yari yaragurishijwe n’umugore we Mathilde, akaba aribwo batangiye gucura umugambi w’uko bazamwica ari nabwo bahise batangira kugabana inshingano kugira ngo umugambi wabo ugerweho.

Icyaha bagikoreye mu Mudugudu wa Muguruka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko nyuma yo kumwica bamwambuye imyenda ye yose maze bayizingiramo uwo mutwe bajya kuwujugunya mu mugezi.

Urukiko rwahanishije buri wese igihano cy’ igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#Qatar2022: Brazil na Portugal zageze muri 1/8, Ghana ibona intsinzi iyiha ikizere

Ikipe y’igihugu ya Brazil na Portugal zabonye itike yo gukina 1/8 nyuma yo gutsinda imikino yazo ya kabiri mu gihe Ghana izategereza umunsi wa nyuma mu matsinda. Brazil yakomeje mu cyiciro gikurikira Mu mikino isoze umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda yabaye kuwa mbere,ikipe ya Brazil yageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda u Busuwisi igitego 1-0 cyatsinzwe na Casemiro. Casemiro watsinze igitego cya Brazil yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza Iyi ntsinzi […]

todayNovember 29, 2022 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%