Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, umukobwa wa Shinani, Tidjala Kabendera, yatubwiye ko sekuru yaje mu Rwanda kera aje gushakisha ubuzima, ari bwo yahuye n’Umunyarwandakazi ukomoka i Nyanza aramushaka bajyana muri Tanzania ari ho Shinani yavukiye mu 1949.
Tidjala avuga ko sekuru na nyirakuru (Umunyarwandakazi) batamaranye igihe kinini, kuko batandukanye Shinani ari muto nyina agaruka mu Rwanda (i Nyanza), hanyuma Shinani amaze kugira imyaka 22 yigira inama yo kuza mu Rwanda gushaka nyina ahagana mu 1972, nawe birangira ahashatse Umunyarwandakazi ari we nyina wa Tidjala.
Ni urugendo rutoroheye Shinani kuko ageze mu Rwanda atahise abona nyina, kandi se akaba yari yarashatse undi mugore akamusiga mu rugo yari yarubatse i Nyamirambo, nyina wa Shinani nawe ashaka undi mugabo.
Tidjala Kabendera, nawe wateye ikirenge mu cya se mu mwuga w’itangazamakuru, avuga ko hashize igihe gito ise ageze mu gihugu (1973), asanga Radiyo Rwanda irimo gushakisha abanyamakuru batyaye mu rurimi rw’Igiswahili abona akazi atyo kuko ururimi rwe kavukire ari Igiswahili nk’Umutanzania uvuka ku Munyarwandakazi.
Usibye Radiyo Rwanda aho yakoraga mu ishami ry’amakuru no kogeza umupira w’amaguru mu Giswahili (gahunda yatangije), Kabendera Shinani yakoze no ku maradiyo mpuzamahanga atandukanye mu mashami y’Igiswahili.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubushake buhamye bwa Politiki ari bwo buzakemura ibibazo by’umutekano muke wakomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Perezida Kagame yabigarutseho, mu ijambo yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye i Nairobi mu nama igaruka ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC. Perezida Kagame yitabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki 28 Ugushyingo 2022, agaragaza ko ikibazo cy’umutekano […]
Post comments (0)