Ikipe y’igihugu ya Brazil na Portugal zabonye itike yo gukina 1/8 nyuma yo gutsinda imikino yazo ya kabiri mu gihe Ghana izategereza umunsi wa nyuma mu matsinda.
Brazil yakomeje mu cyiciro gikurikira
Mu mikino isoze umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda yabaye kuwa mbere,ikipe ya Brazil yageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda u Busuwisi igitego 1-0 cyatsinzwe na Casemiro.
Casemiro watsinze igitego cya Brazil yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Iyi ntsinzi yatumye Brazil iyobora itsinda n’amanota 6 mu mikino ibiri biyiha itike ya 1/8 mu gihe hasigaye umukino umwe izakina na Cameroon tariki ya 2 Ukuboza saa tatu z’ijoro mu gihe nayo izaba isabwa gutsinda kugira ngo ikore amateka yo kugera muri 1/8 nyuma yuko inganyije na Serbia ibitego 3-3 mu mukino wayo wa kabiri nawo wabaye kuri uyu wa mbere.
Ibishimo byari byinshi bakinnyi ba Ghana nyuma yo kubona intsinziVincent Aboubakar numwe mu batsindiye Cameroon mu mukino yanganyije na Serbia 3-3
Mu itsinda rya nyuma ariryo rya munani ,ikipe y’igihugu ya Ghana yagaruriye abakunzi bayo ikizere nyuma yo gutsinda ikipe ya Koreya Yepfo ibitego 3-2 byatsinzwe na Mohamed Kudus watsinze bibiri mu gihe ikindi cyatsinzwe na Mohamed Salisu.
Mohamed Kudus watsinze ibitego bibiri by’ikipe ya Ghana
Gutsinda uyu mukino byatumye Ghana igira amanota atatu aho iri ku mwanya wa kabiri mu gihe mu mukino usoza itsinda izakina na Uruguay izaba isabwa kunganya ikabona itike ya 1/8 tariki ya 2Ukuboza 2022.
Ikipe y’igihugu ya Portugal yo yaraye igeze muri 1/8 nyuma yo gutsinda ikipe ya Uruguay ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Bruno Fernandez bituma yuzuza amanota atandatu mu gihe umukino wa nyuma uzayihuza na Koreya Yepfo tariki 2 Ukuboza 2022 saa kumi nimwe izaba isabwa kunganya nibura ngo izamuke ari iya mbere ariko bigaterwa nibizaba byavuye mu mukino uzahuza Ghana na Uruguay.
Bruno Fernandez yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza nyuma yo gutsindira Portugal ibitego 2
Uyu munsi haratangira imikino isoza amatsinda aho mu itsinda rya mbere saa kumi nimwe Senegal isabwa gutsinda ngo ibone itike ya 1/8 irakina Ecuador yo isabwa kunganya gusa mu gihe mu mu itsinda rya kabiri saa tatu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabwa gutsinda ngo zikomeje muri 1/8 zirakina na Iran isabwa kunganya gusa mu gihe kandi muri itsinda u Bwongereza busabwa kunganya bukabona itike yo gukomeza burakina na Pay de Galles.
Umuhanzi Cameron Joshua w’imyaka 16 uzwi ku izina rya Lil Cam yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Houston, akurikiranyweho kurasa akica umuraperi Takeoff wabarizwaga mu itsinda rya Migos. Uyu musore kandi akurikiranyweho ibindi byaha bibiri, birimo kugendana no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Joshua Cameron ukoresha amazina ya Lil Cam mu muziki ni umwe mu bagize Mob Ties Records, aho yari umuhanzi n’umu-producer. Mob Ties ni sosiyete ifasha […]
Post comments (0)