U Rwanda rwinjije arenga miliyari 6 Frw, yavuye mu musaruro w’icyayi, ikawa, imboga, imbuto n’indabo byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize.
Ibi n’ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB.
NAEB yagaragaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi gipima toni 525.8, cyinjiza 1,567,127$. Bimwe mu bihugu byoherejwemo icyayi ni Pakistan, Kazakhstan n’u Bwongereza.
U Rwanda rwinjije kandi 3,474,952$, yavuye muri toni 576.9 z’ikawa rwohereje mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Korea y’Epfo, u Bwongereza, u Busuwisi n’u Buholandi.
Mu cyumweru gishize, usibye ikawa n’icyayi, u Rwanda rwohereje mu mahanga, indabo, imboga n’imbuto bingana na toni 437, byinjije angana 781,030$.
Ibi bihingwa byoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Buholandi.
Uretse umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda akayabo ka miliyari 6 Frw mu cyumweru kimwe gusa. NAEB, igaragaza hari n’andi arenga miliyoni 220 Frw u Rwanda rwinjirijwe n’ibikomoka ku matungo rwohereje mu mahanga.
Ibikomoka ku binyamisogwe, ibinyampeke n’amafu byoherejwe mu mahanga byinjije arenga miliyari 1,8Frw aho byoherejwe mu bihugu birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ethiopia na Niger.
U Rwanda kandi rwinjije arenga miliyari 1 Frw mu bihingwa bishobora kubyara amavuta nk’ibihwagari rwohereje mu mahanga, n’arenga miliyoni 500 Frw rwakuye mu bindi bihingwa.
Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bazira gutanga amasoko mu buryo butemewe. Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB, yemeje ko ku ya 26 Ugushyingo, aribwo aba bakozi batawe muri yombi. Nk'uko inkuru ya The New Times ibitangaza. Aba uko ari batanu barimo James Kamanzi wari Umuyobozi mukuru wungirije muri RBC, Fidele Rwema, wari umukozi wa RBC mu karere ka Karongi, […]
Post comments (0)