Umuhanzi Cameron Joshua w’imyaka 16 uzwi ku izina rya Lil Cam yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Houston, akurikiranyweho kurasa akica umuraperi Takeoff wabarizwaga mu itsinda rya Migos.
Joshua Cameron ukoresha amazina ya Lil Cam mu muziki ni umwe mu bagize Mob Ties Records, aho yari umuhanzi n’umu-producer.
Mob Ties ni sosiyete ifasha abahanzi yashinzwe na J Prince Jr, na we bivugwa ko hari aho ahuriye n’urupfu rwa Takeoff.
Lil Cam afungiwe muri gereza yo muri Harris County kuva yatabwa muri yombi, ngo ahatwe ibibazo na Polisi ku bijyanye n’ibyabereye mu nzu y’imikino ya 810 Billiards & Bowling Houston. Ni yo nzu yabereyemo kurasana bigateza urupfu rwa Takeoff, ndetse no gukomereka kw’abantu babiri.
Kugeza n’ubu ntibiramenyekana niba uwarashe yari agambiriye kwica Takeoff, dore ko abareberera inyungu z’uyu muhanzi batangaje ko habayeho impanuka, isasu rigafata uyu muraperi mu mutwe agahita apfa.
Umuyobozi wa Polisi yo mu mujyi wa Houston, Troy Finner, aherutse gutangaza ko atumva ukuntu Takeoff yaba yararashwe mu buryo bugambiriwe cyangwa bwateguwe, kuko atari yarigeze na rimwe agaragara mu rugomo cyangwa mu byaha bimwe na bimwe, ku buryo yaba afite abanzi.
Uyu muraperi Kirshnik Khari Ball wamamaye nka Takeoff yitabye Imana afite imyaka 28 ku wa 31 Ukwakira 2022, arashwe ari kumwe na nyirarume, umuraperi Quavo, utaragize icyo aba icyo gihe.
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batunze ibinyabiziga batitabira kubikoreshereza isuzuma ry’imiterere (Contrôle technique) imwe mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amakosa ya mekanike y’ibinyabiziga. Ni nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 28 Ugushyingo, mu bikorwa bya Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) byakorewe mu gihugu hose hafashwe imodoka 199 zitari zifite icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa nyuma yo gusuzumisha imiterere y’ikinyabiziga zirimo 125 zafatiwe mu […]
Post comments (0)