Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021 Inzozi Lotto ifatanyije na Airtel Rwanda bamuritse uburyo bushya bwo gutega ukoresheje Airtel Money. Iki gikorwa cyabereye ku ishami rya Airtel riherereye Nyabugogo.
Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Nshuti Thierry, yavuze ko ari uburyo bushya bugiye gufasha abakiriya gutega bidasabye kuva aho bari.
Ati “Twazaniye abakiriya bacu uburyo bushya bwo gutegera aho bari hose, aho bazajya batega bakoresheje Airtel Money ndetse banatsinda ibihembo byabo bakakibona kuri Airtel Money mu buryo bwihuse”.
Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na sosiyeti ya Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick Lotto, Impamo Jackpot, Quick 10 ndetse na Igitego Lotto.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Gaga Jean Claude, yavuze ko ari serivisi nshya bazaniye abakiriya bayo.
Yavuze ko ari serivise nziza bazaniye abafatabuguzi ba Airtel kugira ngo boroherezwe gutega batavuye aho bari ahubwo bakoresheje Airtel Money bakanda *240#.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Gaga Jean Claude
Yavuze ko ari uburyo bwizewe cyane kuko habanza kugenzurwa niba ugiye gutega yujuje imyaka y’ubukure.
Ku bashaka gukina imikino ya Inzozi Lotto, bakanda *240# bagakurikiza amabwiriza ndetse banasura urubuga rwa www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu Gihugu.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, John Rwangombwa, yahawe igihembo nka Guverineri w’umwaka mu nama ihuje ibigo by’imari ku mugabane wa Afurika izwi nka Africa Financial Industry Summit, AFIS. Iki gihembo yagiherewe i Lomé muri Togo ahari hateraniye Inama ya AFIS, yatangiye ku wa mbere tariki 28 isozwa kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022. Inama ya AFIS, yahurije hamwe abarenga 600 barimo abayobozi batandukanye mu bijyanye n’urwego rw’imari kuri […]
Post comments (0)