Inkuru Nyamukuru

BK Group yabonye inyungu ya miliyari 43.5 Frw mu mezi 9

todayNovember 30, 2022 113

Background
share close

Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital na BK TechHouse byatangaje inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 43 na miliyoni 500 byabonye mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2022.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Uwamaliza Habyarimana avuga ko bashimishijwe n’iyi nyungu yazamutseho 18.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021.

BK Group ivuga ko hari icyizere ko inyungu izasangizwa abanyamigabane bayo iziyongeraho 20% ikagera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 60 mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Uwamaliza Habyarimana

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana yakomeje agira ati “BK Group izakomeza kugera ku byifuzo by’abanyamigabane, dufite icyizere gikomeye cy’uko bazakomeza kugira urwunguko, dushingiye kuri iyi mikurire y’inyungu ikomeza kuzamuka.”

Avuga kandi ko banashingira ku mishinga BK Group ifite, n’ubwo ngo barimo gukorera mu mizamukire y’ubukungu itoroshye muri iki gihe.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko inyungu yabonetse cyane bitewe n’inguzanyo nyinshi zatanzwe, imari yashowe mu mikoranire n’izindi banki, ndetse no kwiyongera k’ubwizigame bw’abakiriya.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Dr Karusisi avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya ’BK App’ na ’internet banking’ birushaho gufasha abantu kwizigamira, n’ubwo ngo hakiri imbogamizi y’uko telefone zigezweho (smart phones) zifitwe n’abatarenga 25% mu Gihugu.

BK Group yanatanze by’umwihariko ishusho y’igihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2022 (Nyakanga-Nzeri), aho inyungu yabonetse yazamutseho 8.6% ikangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 200.

BK Group ivuga ko habayeho kwiyongera kw’imari shingiro ku rugero rwa 13.4% mu gihembwe cya Gatatu cya 2022 aho yarenze miliyari 1,755Frw.

Muri icyo gihembwe hatanzwe inguzanyo igera kuri miliyari igihumbi na 32 (ikaba yariyongereyeho 4.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021).

Mu gihembwe cya Gatatu cya 2022 kandi, BK Group yakiriye ubwizigame bw’abakiriya bw’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1,127, akaba yariyongereye ku rugero rungana na 21.5%.

BK Group ivuga ko mu byerekana ko izakomeza gukora yunguka harimo ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bikorwa by’Abaturarwanda.

Ikomeza ivuga ko bashimishijwe n’iyi nyungu yazamutseho 18.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021.

BK Group ivuga ko hari icyizere ko inyungu izasangizwa abanyamigabane bayo iziyongeraho 20% ikagera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 60 mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Beata Habyarimana yakomeje agira ati “BK Group izakomeza kugera ku byifuzo by’abanyamigabane, dufite icyizere gikomeye cy’uko bazakomeza kugira urwunguko, dushingiye kuri iyi mikurire y’inyungu ikomeza kuzamuka.”

Avuga kandi ko banashingira ku mishinga BK Group ifite, n’ubwo ngo barimo gukorera mu mizamukire y’ubukungu itoroshye muri iki gihe.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko inyungu yabonetse cyane bitewe n’inguzanyo nyinshi zatanzwe, imari yashowe mu mikoranire n’izindi banki, ndetse no kwiyongera k’ubwizigame bw’abakiriya.

Dr Karusisi avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya ’BK App’ na ’internet banking’ birushaho gufasha abantu kwizigamira, n’ubwo ngo hakiri imbogamizi y’uko telefone zigezweho (smart phones) zifitwe n’abatarenga 25% mu Gihugu.

BK Group yanatanze by’umwihariko ishusho y’igihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2022 (Nyakanga-Nzeri), aho inyungu yabonetse yazamutseho 8.6% ikangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 200.

BK Group ivuga ko habayeho kwiyongera kw’imari shingiro ku rugero rwa 13.4% mu gihembwe cya Gatatu cya 2022 aho yarenze miliyari 1,755Frw.

Muri icyo gihembwe hatanzwe inguzanyo igera kuri miliyari igihumbi na 32 (ikaba yariyongereyeho 4.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021).

Mu gihembwe cya Gatatu cya 2022 kandi, BK Group yakiriye ubwizigame bw’abakiriya bw’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1,127, akaba yariyongereye ku rugero rungana na 21.5%.

BK Group ivuga ko mu byerekana ko izakomeza gukora yunguka harimo ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bikorwa by’Abaturarwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Burusiya bwahaye umugabane wa Afurika toni ibihumbi 260 z’Ifumbire

U Burusiya bwagabiye abahinzi bo ku mugabane wa Afurika, toni ibihumbi 260 z’ifumbire yari imaze amezi mu byambu by’i Burayi no mu mazu y’ububiko. Umuvugizi wa UN, Stephane Dujarric, ku wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo yemeje ibyo u Burusiya bwatangaje. UN yavuze ko iyo fumbire izafasha abahinzi muri iki gihe cy'ihinga ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko ubwato bwa mbere bwa PAM bwikoreye toni 20.000 bwavuye mu Buholande ku wa […]

todayNovember 30, 2022 437

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%