Inkuru Nyamukuru

GISHARI: Ba suzofisiye 247 basoje amahugurwa

todayNovember 30, 2022 102

Background
share close

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi 239 n’abacungagereza 8 bo ku rwego rwa ba suzofisiye (NCOs) basoje amahugurwa agamije kubakarishya no kubongerera ubumenyi, yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Muri aya mahugurwa y’icyiciro cya 13, mu gihe cy’amezi ane bari bayamazemo, bize amasomo atandukanye agizwe n’Imyitozo ngororangingo, akarasisi, gukoresha intwaro no kurasa, gusoma ikarita, Kugarura umutekano n’ituze rusange, Amasomo ajyanye n’Ubuyobozi, Ubumenyi bwo gusesengura amakuru, imiterere n’inshingano za sitasiyo za Polisi, imyitwarire y’abapolisi n’andi masomo atandukanye.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, yagarutse ku ruhare rwa ba Suzofisiye mu bikorwa bya Polisi byo gucunga umutekano n’umusaruro bitezweho nyuma yo gusoza aya mahugurwa.

Yagize ati: “Abapolisi bato na ba Suzofisiye nibo bagize umubare munini w’abapolisi, bityo uruhare rwabo mu kuzuza inshingano ni rwo rutanga ishusho y’imikorere ya Polisi muri rusange. Iyo mukoze neza inshingano zanyu, mukarangwa n’imyitwarire myiza bihesha ishema Polisi y’u Rwanda muri rusange.”

Yakomeje agira ati: “Ndabasaba kuva hano mwahinduye imitekerereze. Mujye mugira imitekerereze myiza, mukore akazi neza uko mwakigishijwe mubyongereho gukunda igihugu no gukora kinyamwuga kandi mukurikize amabwiriza y’ubuyobozi bitari mu magambo gusa ahubwo mubishyire mu bikorwa.”

Yabashimiye ubwitange bagaragaje mu mahugurwa abibutsa ko bagomba guhora bazirikana kuzuza inshingano zabo nka ba suzofisiye birinda ibishuko byo hanze bishobora gutuma batazubahiriza uko bikwiye.

Yabasabye kuzaganiriza abo bazaba bakorana ibyo bungukiye mu mahugurwa, abasaba kujya bahora bihugura bakongera ubumenyi kandi bakirinda imyitwarire mibi ibasubiza inyuma irimo ruswa, ubusinzi n’ubusambanyi kuko bibagiraho ingaruka bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko aya mahugurwa agenerwa ba suzofisiye bayigiramo amasomo atandukanye abongerera ubumenyi bubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda budahwema gushyigikira ikigo abereye umuyobozi, mu rwego rwo gutuma habaho imigendekere myiza y’amahugurwa, ashimira n’abarimu ku murimo ukomeye bakoze wo kwigisha abasoje amahugurwa babaha ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakoresha Airtel Money boroherejwe uburyo bwo gutega na Inzozi Lotto

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021 Inzozi Lotto ifatanyije na Airtel Rwanda bamuritse uburyo bushya bwo gutega ukoresheje Airtel Money. Iki gikorwa cyabereye ku ishami rya Airtel riherereye Nyabugogo. Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Nshuti Thierry, yavuze ko ari uburyo bushya bugiye gufasha abakiriya gutega bidasabye kuva aho bari. Ati “Twazaniye abakiriya bacu uburyo bushya bwo gutegera aho bari hose, aho bazajya batega […]

todayNovember 30, 2022 87

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%