Inkuru Nyamukuru

Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocímboa da Praia cyongeye gufungurwa

todayNovember 30, 2022 69

Background
share close

Kuww wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yongeye gufungura ku mugaragaro icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunzwe.

Icyambu cya Mocímboa da Praia giherereye mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, cyari cyarafunzwe kikimara gufatwa n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah.

Umuhango wo kongera gufungura icyo cyambu waranzwe no gutangiza ibikorwa by’ubwato butwara imizigo bukazajya bukoreshwa n’abaturage b’Umujyi wa Mocímboa da Praia n’uturere tuwukikije.

Guverineri Valige Tauabo, yashimiye inzego z’umutekano zihuriweho ku bw’imbaraga zakoresheje mu kongera kugarura umutekano n’umutekano muri Mocimboa Da Praia bigatuma iki icyambu cyongera gufungura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyina wa Diamond yahaye umugisha urukundo rw’umuhungu we na Zuchu

Nyuma y’igihe havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu ba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi. Umubyeyi wa Diamond (Uri hagati), yashyigikiye urukundo rw’umuhungu we na Zuch N’ubwo mu bihe bitandukanye Zuchu na Diamond bagiye bahakana amakuru yabavugagaho ko bakundana, bo bakavuga ko bahuzwa n’akazi cyane ko Zuchu asanzwe afashwa n’inzu ya Wasafi, imwe muri sosiyete […]

todayNovember 30, 2022 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%