Perezida Kagame avuga ko u Rwanda atari igihugu gikize mu bukungu ariko ko rukize ku mutima n’ubushake.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2022, nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ubuzima, aribo Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.
Perezida Kagame yakomoje ku bikorwa by’ingabo haba polisi n’igisirikare bikorwa mu bihugu bitandukanye birimo Santrafurika, Mozambique Sudani y’Epfo n’ahandi, avuga ko n’ubwo u Rwanda Atari runini, ariko rukize ku mutima n’ubushake byo gufasha abandi.
Ibi Perezida Kagame abishingira ku kuba u Rwanda rushobora gushakira umuti ibibazo ibyo ari byo byose, gufatanya n’abandi mu gukemura ibibazo aho usanga ahanini biba byenda kugira ibibazo bisa nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo, n’ibindi.
Umukuru w’Igihugu avuga ko muri Mozambique hariyo abapolisi n’abasirikare barenga ibihumbi bibiri ndetse ko n’ejo hongeweyo izindi ngabo, kuko hari ibibazo byinshi byakemutse nyuma y’ubufatanye bw’abenegihugu ba Mozambique n’ingabo z’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwumvikanye na Mozambique ko rugiye gukurikirana ibyihebe aho byimukiye.
Ati:” Ejo twongeyeyo izindi ngabo kubera ko kuva twagera Mozambique hari ibibazo byakemutse dufatanyije n’abenegihugu baho. Twumvikanye na Mozambique ko tugiye gukurikira ibyehebe mu byimbo byimukiyemo nyuma y’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, ari nayo mpamvu hongeweyo izindi ngabo”.
Yongeraho ko kuva u Rwanda rwagera muri Mozambique, nta gihugu na kimwe cyangwa se umuryango uratanga inkunga iyo ari yo yose, ahubwo ko U Rwanda rukoresha amafaranga y’igihugu.
Ati:” Kuva twagera muri Mozambique, nta gihugu na kimwe nta n’umuryango numwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha akazi muri Mozambique. Amafaranga akoreshwa ni amafaranga y’igihugu akoreshwa, muri bya bike dufite tugabana n’abandi turasangira tukabikoresha”.
Perezida Kagame avuga ko nta rirarenga ku bihugu bishaka gufasha, nubwo ngo kuva mu ntangiriro aribenshi bavugaga gufasha ariko bakaba bagitegereje.
Umukuru w’igihugu yakomoje ku bufatanye bw’amahanga, asubiza abajya bavuga ko haba hari amafaranga runaka atangwa ariko ko ntayo ahubwo u Rwanda rwatanze abana barwo, imbaraga, ndetse n’amikoro make ahari nubwo ntakujya inama kwabayeho mbere yuko ingabo zoherezwa muri Mozambique ariko ko ashima kuba abanyarwanda barabyumvise.
Post comments (0)