Nyuma y’igihe havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu ba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi.
Umubyeyi wa Diamond (Uri hagati), yashyigikiye urukundo rw’umuhungu we na Zuch
N’ubwo mu bihe bitandukanye Zuchu na Diamond bagiye bahakana amakuru yabavugagaho ko bakundana, bo bakavuga ko bahuzwa n’akazi cyane ko Zuchu asanzwe afashwa n’inzu ya Wasafi, imwe muri sosiyete zikomeye mu myidagaduro ya Diamond.
Gusa amakuru y’urukundo rwa Diamond na Zuchu yabaye nk’ajya ku karubanda binyuze kuri ba nyir’ubwite, ubwo Zuchu yagiraga isabukuru y’amavuko.
Icyo gihe Diamond yaramutatse, ndetse avuga ko ntawe umumurutira kandi ko iteka azahora amukunda, ndetse aya magambo ayaherekeresha amafoto menshi ya Zuchu ndetse n’amashusho amwicayeho banasomana byimbitse.
Ibi by’urukundo rwa Diamond na Zuchu byabaye nk’ibitakiri ibihuha nyuma y’uko bibaye nk’ibihabwa umugisha na Sanura Kasim, nyina wa Diamond, ubwo na we yifurizaga Zuchu isabukuru nziza y’amavuko.
Diamond ari kumwe na nyina umubyara
Ati “Nkwifurije kurambana imigisha myinshi mukazana wanjye Zuchu”.
Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko nyuma y’amagambo ya nyina wa Diamond kuri Zuchu agaragaza amahirwe adasanzwe uyu mukobwa agize mu rukundo rwe na Diamond, cyane ko abandi bakobwa bose bakundanye na Diamond batigeze bishimirwa n’uyu mubyeyi.
Aha Diamond yari kumwe na Tanasha, umwe mu bagore be hamwe n’umwana babyaranyeZari Hassan na we ni umwe mu bagore ba Diamond
Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi 239 n’abacungagereza 8 bo ku rwego rwa ba suzofisiye (NCOs) basoje amahugurwa agamije kubakarishya no kubongerera ubumenyi, yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana. Muri aya mahugurwa y’icyiciro cya 13, mu gihe cy’amezi ane bari bayamazemo, bize amasomo atandukanye agizwe n’Imyitozo ngororangingo, akarasisi, gukoresha intwaro no kurasa, gusoma ikarita, Kugarura umutekano n’ituze rusange, Amasomo ajyanye […]
Post comments (0)