Inkuru Nyamukuru

U Burusiya bwahaye umugabane wa Afurika toni ibihumbi 260 z’Ifumbire

todayNovember 30, 2022 437

Background
share close

U Burusiya bwagabiye abahinzi bo ku mugabane wa Afurika, toni ibihumbi 260 z’ifumbire yari imaze amezi mu byambu by’i Burayi no mu mazu y’ububiko.

Umuvugizi wa UN, Stephane Dujarric, ku wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo yemeje ibyo u Burusiya bwatangaje. UN yavuze ko iyo fumbire izafasha abahinzi muri iki gihe cy’ihinga ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko ubwato bwa mbere bwa PAM bwikoreye toni 20.000 bwavuye mu Buholande ku wa kabiri, bwerekeza muri Malawi. Ni ubwato bwa mbere bw’ifumbire yo mu murima bwoherejwe, aho buzakurikirwa n’andi mato mu mezi ari imbere. Nk’uko inkuru ya VOA ibitangaza.

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine tariki ya 24 Gashyantare, ifumbire yarabuze ndetse bituma ibiciro byayo biriyongera ku Isi. UN ivuga ko byiyongereye kugera ku cyigero cya 250% ndetse bikaba byarakomeje kuzamuka na mbere y’uko Covid yaduka mu 2019.

U Burusiya buza ku mwanya wa mbere w’ibihugu byohereza ifumbire nyinshi ku Isi. Buvuga ko ibihano bwafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byatumye butabasha kohereza nyinshi hanze. Ariko ibihugu by’i Burayi ntibisiba kuvuga ko ibihano byafashe biterekeye ibiribwa cyangwa ifumbire iva mu Burusiya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu myaka ine abantu 2,600 mu Rwanda bahitanywe n’impanuka

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije kuko mu myaka ine ishize zimaze guhitana abagera ku 2,600. Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’inzego zirimo Ikigega cyihariye cy’Ingoboka, Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), hagarutswe ku bitera izi mpanuka birimo amagare menshi mu muhanda atagira amategeko ayagenga, imodoka zishaje zinjira mu Rwanda, n’izitwara abanyeshuri zishaje, n’amakamyo atunda imicanga n’amabuye akunze gukora […]

todayNovember 30, 2022 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%