Inkuru Nyamukuru

Abayobozi b’ingabo zihora ziteguye gutabara (EASF) batangiye uruzinduko mu Rwanda

todayDecember 1, 2022 73

Background
share close

Itsinda ry’abayobozi b’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, zatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Izi ngabo zatangiye uru ruzinduko mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022, nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.

Intego y’uru ruzinduko rw’iminsi itatu ni ukugenzura ubushobozi bw’u Rwanda haba mu ngabo na Polisi by’igihugu bihora byiteguye bigendanye n’inshingano z’uyu mutwe wa EASF.

Mbere y’ibikorwa bijyanye n’uruzinduko rw’izi ntumwa za EASF, bakiriwe na Brig Gen Patrick Karuretwa, uyobora Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Bagiranye ibiganiro byibanze kuri gahunda z’ubufatanye bw’igihe kiri imbere hagati y’ingabo z’u Rwanda n’uyu mutwe w’Ingabo z’Akarere zihora ziteguye gutabara.

Uyu mutwe w’ingabo z’Akarere ugizwe n’ibihugu birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko azagenderera RDC na Sudani y’Epfo mu 2023

Kuri uyu wa kane, Vatikani yatangaje ko umushumba wa kiliziya gatolika Papa Fransisiko ashobora kuzagenderera Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Mutarama umwaka utaha. Papa Fransisiko ubwo yakiraga Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Sudani y'Epfo mu 2019 Uru ruzinduko ruzamara iminsi itatu kuva tariki 31 Mutarama kugeza ku ya gatatu Gashyantare 2023. Papa Fransisiko kandi azamara n’iminsi ibiri muri Sudani y’epfo aho azaba ari kumwe na Arkibishop wa Canterbury, Musenyeri […]

todayDecember 1, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%