Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda SIDA

todayDecember 2, 2022 82

Background
share close

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko Abanyarwanda ndetse n’abatuye isi bashyira imbaraga hamwe bagahangana n’icyorezo cya SIDA.

Ati “Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya Icyorezo cya SIDA, dukomeze gushyira hamwe imbaraga, duhangane n’iki cyorezo, n’ubwo hari byinshi twagezeho”.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko ari ngombwa kongera kwibukiranya ku ruhare rw’abantu bose, ariko cyane cyane urubyiruko ko rugomba gukaza ingamba mu kwirinda SIDA.

Yakomeje avuga ko guhangana n’iki cyorezo ari ugukomeza ubukangurambaga hongerwa ubushobozi mu gutanga serivise kuko urugamba rugikomeje.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko kuko abakobwa banduye ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bagera kuri 3,7% naho abahungu ni 2, 2%.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko mu mwaka wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku isi hose babarirwaga muri miliyoni 38,4 muri bo abantu bakuru ni miliyoni 36,7 abari munsi y’imyaka 15 babarirwa muri miliyoni 1,7.

Kugira ngo urubyiruko rudakomeza kwirara rukishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga, urubyiruko rukigishwa uko rugomba kwitwara ndetse no gukoresha agakingirizo igihe ari ngombwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’I Love you’ ya Safi Madiba yitabye Imana

Umukobwa wari umunyamideli ukomoka muri Somalia, wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’I Love you’ y'umuhanzi Niyibikora Safi usanzwe uzwi nka Safi Madiba yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka. Iyi mpanuka yabaye tariki 27 Ugushyingo 2022 nyuma yaho imodoka uyu mukobwa yararimo igonzwe n’ikamyo yari ku muvuduko wo hejuru nk’uko inzwgo zumutekano muri Canada ari naho uyu mukobwa yari atuye zabitangaje. Polisi yatangaje ko muri iyo modoka harimo abantu babiri ndetse ko […]

todayDecember 2, 2022 339 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%