Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Prince Kid yagizwe umwere
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 2 Ukuboza 2022, Umucamanza yavuze ko urukiko rwasuzumye impande zose z’abatangabuhamya ndetse rwumva n’uburyo Ishimwe Dieudonne yisobanuye ku byaha aregwa rusanga nta cyaha na kimwe kimuhama rusoma ko agizwe umwere ndetse rutegeka ko ahita afungurwa kuva uru rubanza rukimara gusomwa.
Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa rwashyizwe mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya nta wigeze agaragara mu ruhame kabone n’ubwo Prince Kid we, atahwemaga kubisaba.
Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi tariki 25 Mata 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Prince Kid
Prince Kid kuva yatangira kuburana yifuje ko urubanza rwe rubera mu ruhame ariko urukiko rukamubwira ko rugomba kuburanishirizwa mu muhezo kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.
Abitabiriye iri somwa ry’uru rubanza bishimiye icyemezo cy’urukiko ndetse bemeza ko mu Rwanda hari ubutabera bukora neza.
Nikuze Annonciate umwe mu baje kumva isomwa ry’uru rubanza yavuze ko imitima yabo inezerewe nyuma yo kumva hafashwe icyemezo kitabogama kuko byagaragara ko hari indi mpamvu ituma Prince Kid afungwa batazi.
Nikuze yirinze kuvuga isano agirana na Prince Kid avuga ko atari ngombwa, ariko yongeraho ko ikintu cy’ingenzi ari uko afunguwe kuko ari byo bifuzaga.
Ku wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022, u Rwanda rwatangaje ko rwakiriye inkunga ya miliyoni makumyabiri z’Amayero (miliyari zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ni inkunga igamije gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique. U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 2,500 bari muri Mozambique boherejweyo kuva muri Nyakanga 2021, aho bafatanya n’ingabo za Mozambique mu […]
Post comments (0)