Ubwo Guverineri John Rwangombwa yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yakomoje no ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kimaze iminsi, dore ko ari ikibazo cyatumye ubushobozi bwa bamwe bwo guhaha bugabanuka.
Guverineri John Rwangombwa yavuze ko gutangira kumanuka kw’ibiciro by’ibintu byinshi bitandukanye ku masoko bishoboka mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha wa 2023, bitewe n’uko imvura ngo yaguye nabi muri uyu wa 2022.
Rwangombwa yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) kuri uyu wa Kane ko izamuka ry’ibiciro ririmo guteza ifaranga ry’u Rwanda gutakaza agaciro (inflation).
Avuga ko ari yo mpamvu BNR yafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko ku mafaranga iha abaturage iyanyujije muri za banki z’ubucuruzi, kuva kuri 4.5% mu ntango z’uyu mwaka kugeza kuri 6.5% mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Rwangombwa yavuze ko iki cyemezo gica intege ishoramari kuko amabanki na yo ahita azamura inyungu yaka abantu bayasabye inguzanyo, bigatuma batinya kujya gufatayo amafaranga.
Hari n’intambara u Burusiya bukomeje kurwanamo na Ukraine ari ho havaga ibicuruzwa bikenewe cyane mu mibereho ya muntu, birimo ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibiribwa by’ingano n’amavuta yo guteka.
Rwangombwa ati “Igihe turimo ntabwo ikibazo dufite cyonyine ari ukugira amafaranga menshi ku Isoko, ni ibibazo ku rwego mpuzamahanga byo guhenda kwa peterori, ibiribwa n’ubwikorezi, ibi ntacyo dufite twabikoraho, ariko turirinda ko abantu babigira byacitse ku buryo buri wese azamura ibiciro uko yishakiye.”
Ati “Ibi ndabivuga ngaragaza za mbogamizi dufite nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, iyo tuzamuye (urwunguko) nonaha tuba twiteze ko bizazana ibisubizo mu bihembwe bitatu biri imbere, uko tubibona igisubizo kizaboneka mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha, ni bwo tuzabona ibiciro bitangiye kugenda bimanuka.”
Abadepite n’Abasenateri barimo Evode Uwizeyimana banagaragarije Guverineri wa Banki Nkuru ikibazo cy’abasaba inguzanyo muri banki bakwa inyungu y’ikirenga bikabananira kwishyura, bikagera n’ubwo abantu baterezwa cyamunara ibyabo.
Rwangombwa avuga ko ahanini ngo biterwa n’uko abasaba inguzanyo batabanza kubaza neza ayo bazishyura yose hariho n’inyungu, kandi ko na banki ngo zasabwe kwereka umuntu ayo agomba kwishyura yose mbere yo kumuha inguzanyo.
Post comments (0)