Inkuru Nyamukuru

Abayobozi b’Ingabo zihora ziteguye gutabara basuye Polisi y’u Rwanda

todayDecember 3, 2022 387

Background
share close

Itsinda ry’abayobozi b’umutwe w’ingabo na Polisi washyiriweho guhora witeguye gutabara mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) basuye Polisi y’u Rwanda.

Aba bayobozi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, basuye Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza, hagamijwe kureba intambwe imaze gutera mu nzira igana mu cyerekezo uyu mutwe wihaye.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Brig. Gen Vincent Gatama, ari na we muyobozi Mukuru wa EASF, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rugamije gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye mu bigendanye no gutanga umusanzu warwo muri uyu mutwe  igihe byaba bibaye ngombwa, aho basuye ibikorwaremezo n’ibikoresho bya Polisi y’u Rwanda bitandukanye ku Cyicaro gikuru ku Kacyiru, banasura Ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu kigo cy’Amahugurwa i Gishari, basuye ahatangirwa amahugurwa bibonera amashuri agendanye n’igihe n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu myitozo, ibyifashishwa mu gutoza abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye banerekwa imyitozo ijyanye no guhosha imyigaragambyo.

Umuyobozi wa PTS Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yasobanuriye iri tsinda, amahugurwa atangirwa muri iki kigo, arimo agenewe abapolisi bato n’abitegura kuba ba ofisiye, Amasomo y’ubunyamwuga n’ubuyobozi, amasomo ahabwa abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi, Amasomo y’ibanze ya DASSO, amahugurwa y’ibanze yo Gutwara ibinyabiziga n’andi atandukanye.

Iri tsinda ryashimye gahunda z’amahugurwa iki kigo gitanga n’uburyo ateguye neza, bavuga ko ari ishema ku karere mu rwego rwo kuzuza inshingano zijyanye no guharanira amahoro.

EASF yashyiriweho gufatanyiriza hamwe kuzahura amahoro n’umutekano mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ihuriza hamwe abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu 10 ari byo; u Burundi, Komore, Djibouti, Ethiopiya, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somaliya, Sudani na Uganda, bahora biteguye gutabara aho bicyenewe mu Karere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu mwaka wa 2023 Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6,2%

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko mu mwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6,2%. Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ishusho y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga aho muri rusange avuga ko bugenda bwiyongera. Ati “Mu mwaka w’ibihumbi 2021 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa mu […]

todayDecember 3, 2022 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%