Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gukora igenamigambi ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi n’iby’Uturere byamaze gutegurwa no kurangiza itegurwa ry’ibisigaye.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Hon. Juvenal Nkusi agejeje ku Nteko Rusange ya Sena, raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi.
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Hon. Juvenal Nkusi, avuga ko hari imijyi ifite imihanda idahagije n’idakora neza bikerereza abagenzi bakora ingendo mu buryo bwa rusange.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe imari n’imiyoborere, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera n’intumwa ayoboye, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Ni igikorwa cyabaye tariki 1 Ukuboza 2022, ku ruhande rw’imikino ihuje inteko zishinga amategeko zo muri EAC iri kuba ku nshuro ya 12 mu murwa wa Sudani y’Epfo, Juba. Itsinda ry’intumwa za rubanda ryaherekeje Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, […]
Post comments (0)