Inkuru Nyamukuru

Ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko

todayDecember 3, 2022 89

Background
share close

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina gore.

Noella Bigirimana, umuyobozi wungirije wa RBC

Byagarutsweho i Huye mu bukangurambaga ku kwirinda ubwandu bwa SIDA bwajyaniranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya.

Noella Bigirimana, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) yavuze ko n’ubwo ubwandu bushya bwa SIDA butiyongera mu Rwanda, kuko hashize imyaka 15 buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15, ndetse no kuri 2% ku bana bayivukana, byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.

Ikindi cyagaragaye ngo ni uko muri urwo rubyiruko, abakobwa bayandura bikubye kabiri abahungu.

Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA muri RBC avuga ko kuba abakobwa ari bo benshi bandura byasobanurwa mu buryo 2.

Ati “Kuba abahungu basigaye baritabiriye kwisiramuza, kandi kwisiramuza bigabanura ibyago byo kwandura ho 60%, mu gihe abagabo 70% mu Rwanda basiramuye, no kuba hagaragara urubyiruko rw’abakobwa rufite imyitwarire idahwitse harimo n’uburaya.”

Naho ku mpamvu SIDA igaragara cyane mu rubyiruko muri rusange, bamwe mu banyehuye batekereza ko impamvu ari uko urubyiruko rusigaye rwarahawe uburenganzira burenze, ababyeyi bakamera nk’aho nta jambo babafiteho kuko ngo hari igihe bagerageza kubakangara bakisanga batabyemerewe.

Emmanuel ukora umurimo w’ubunyonzi agira ati “Abana bahabwa ubwisanzure cyane, na bo bakirekura. Bagenda aho bashatse bakanatahira igihe bashakiye, umubyeyi yavuga bikaba ibibazo ngo yavuze umwana.”

Mugenzi we witwa Mathias Kanakuze we atekereza ko no kuba ubukangurambaga mu kurwanya Sida busa n’ubwadohotse biri mu bituma abana batayimenya ngo bayirinde.

Ati “Abana bafite ubushyuhe, ariko n’amakuru ya SIDA ntibayamenye. Urebye SIDA yamaze kwibagirana, nta n’uwari ukiyitekereza. Kuva Covid yaduka ni ubwa mbere numvise aho bayivuga. Icyakora ubwo iri kuvugwaho abana baraza kuyimenya.

Dr Patrick Ndimubanzi

Dr Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo Human Resources for Health gishamikiye kuri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko nta gihe ubukangurambaga kuri SIDA butakozwe ariko ko bihaye amezi atatu yo kubwongeramo imbaraga ku rubyiruko, uhereye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022.

Ati “Tugiye kwegera urubyiruko turusobanurire SIDA neza tunarukangurire kumenya uko ruhagaze, turwereke ko amavuriro yo mu Rwanda atanga imiti igabanya ubukana, tunarugaragarize ko ufashe imiti neza ashobora kutayanduza.”

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku isi hose babarirwaga muri miriyoni 38,4, harimo abantu bakuru miriyoni 36,7 n’abari munsi y’imyaka 15 babarirwa muri miriyoni 1,7.

Muri abo bose ab’igitsina gore ni bo benshi kuko ari 54%, kandi umubare munini ni uwo mu bihugu bya Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Cardinal Kambanda yatorewe kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Tariki ya 2 Ukuboza 2022, Abepisikopi Gatorika batoye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) umwanya asimbuyeho Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare. Abandi batowe ni Musenyeri Vicent Horolimana, yatorewe kuba Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda naho Myr Anaclet Mwumvaneza na Myr Edouard Sinayobye, batorerwa kuba abajyanama. Inshingano zo kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, iya mbere ni ukuba umuvugizi wa Kiriziya, […]

todayDecember 3, 2022 107

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%