Inkuru Nyamukuru

Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho ubwicanyi

todayDecember 4, 2022 265

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.

Itangazo rya Polisi rivuga ko bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, bakaba bakekwaho kwica Mujyambere Idrissa w’imyaka 49 mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45 ku wa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pistol.

Uyu Mujyambere wishwe yari umuvunjayi mu mujyi akaba yariciwe aho yari atuye, naho Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali ngo yarashutswe, ajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo akaba ari ho yiciwe, imodoka yari atwaye iribwa.

Polisi ivuga ko iperereza rigikomeje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikigega cy’ubwishingizi cya PSF kiratangirana na 2023

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buratangaza ko ikigega cyabo cy’ubwishingizi bw’indwara kizatangirana n’umwaka wa 2023, kugira ngo ubuzima bw’abikorera bubashe kubungabungwa neza. Mutagoma avuga ko abamaze kwiyandikisha bazatangira kuvuzwa vuba Mutagoma Felix, umwe mu bayobozi ba PSF ku rwego rw’Igihugu avuga ko abikorera bahura n’ingorane zo kutabona ubwishingizi, kubera amategeko agenga sosiyeti z’ubwishingizi mu Rwanda ateganya umubare runaka ngo abakozi babashe kugira ubwishingizi. Asobanura ko abikorera bagaragaje ikibazo cy’uko […]

todayDecember 4, 2022 127

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%