Inkuru Nyamukuru

Gen. Kabarebe yeretse urubyiruko uko umurava wabageza kuri byinshi

todayDecember 5, 2022 93

Background
share close

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, arasaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umurava mu byo bakora, bikajyana n’umuco wo kubahana no guharanira kwirinda ko amacakubiri yazongera guhabwa umwanya, kuko biri mu bizatuma babasha kuzuza inshingano z’ibyo bakora, bakabasha guteza imbere Igihugu.

General James Kabarebe yagaragarije urubyiruko uko indagagaciro z’umurava zabageza kuri byinshi

Ibi ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, yabibwiye ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basaga 350, baturutse mu turere twose tw’igihugu, bamaze iminsi mu mahugurwa abera muri IPRC Musanze. Ayo mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, mu gutegura no gucunga neza imishinga yabo, kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa mu byo bakora.

Mu kiganiro yabagejejeho kirebana n’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, General James Kabarebe yabwiye urubyiruko ko hari byinshi bakwiye kwigira ku ngabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi, zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu guhera mu mwaka wa 1990.

Yatanze ingero z’uburyo izo ngabo zarwanye urugamba, zidafite amikoro yaba mu bikoresho, amafaranga kandi ari bake ugereranyije n’umwanzi bari bahanganye ku rugamba.

Yagize ati: “Yari inzira y’inzitane, urugamba rukomeye, ingabo nyinshi n’abayobozi bazo bariciwe ku rugamba, inkomere zinyanyagiye hirya no hino. Abari barasigaye bagihumeka, na bo bari bashonje, abandi barahungabanye, icyizere cyo gutsinda urugamba kitagihari, kuko umwanzi yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye”.

“Ibi ariko ndagira ngo mbabwire ko byaje guhindurwa n’imiyoborere y’umuntu umwe, ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wafashe ibintu byose byari bigoranye ku rugamba, yubaka ibindi bishyashya, atoza abasirikari kwiyubakamo umuhamagaro wo gukunda Igihugu, kucyitangirana umurava no kugira ubutwari. Ibyo byafashije abarwanaga urugamba kwiyubakamo imbaraga, zanatugejeje ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse zikomeza no gukoreshwa no mu kubaka Igihugu aho tugeze uyu munsi”.

Gen. James Kabarebe, yabibukije ko urugamba rwo kubohora Igihugu, rwashobotse kuko abarurwanaga biyubatsemo indangagaciro zo gusenyera umugozi umwe, kutavangura kandi bakirinda amacakubiri hagati yabo. Yahereye kuri izi ngero, yibutsa urubyiruko ko kugeza n’uyu munsi, izo ndangagaciro zigikenewe.

Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 350 ruturutse mu Turere twose two mu gihugu bitabiriye aya mahugurwa abongerera ubumenyi mu byo bakora

Yabisanishije n’imirimo ya buri munsi bakora, maze agira ati: “Iterambere ry’Igihugu, ntabwo rizashoboka mwe b’abashoramari mudahagurutse ngo murwanye ikibi. Amacakubiri aho yaturuka hose mukwiye kuyarwanya kandi mukayagendera kure. Ni ngombwa ko mushyira imbere kureba kure mu byo mukora byose, mukamenya gutandukanya ibidakenewe n’ibikenewe mukabishyiramo umurava. Ibyo bizafasha u Rwanda kugera ku byiza byinshi. Iki gihugu cyacu ni cyiza kandi kirakomeye cyane”.

“Hari abibeshya ngo ni Igihugu gitoya, gikennye. Uku ni ukwibeshya no kutamenya imbaraga ziri mu Bunyarwanda bushyize hamwe, bukunda Igihugu. Igihugu gituwe na miliyoni 13 bafite inkomoko imwe, bashyize hamwe kandi barangwa n’imyumvire imwe; izo mbaraga nta muntu ushobora kuzinyeganyeza n’ubwo yaza ameze ate. Ni yo mpamvu mukwiye kurwanya abashaka gufata izo mbaraga ngo bazicemo ibice. Ibi rero nta handi muzabinyuza, atari mu nshingano zanyu aho mukorera no mu byo mukora byose, mukarangwa no kubahiriza amahame abigenga, mugendera kuri gahunda nzima no kwirinda akajagari mu byo mukora, kuko biri mu byafashije Ingabo za RPF Inkotanyi gutsinda urugamba rwo kubohora Igihugu”.

Urubyiruko rugaragaza ko impanuro bahawe, bagiye kuzubakiraho bagahindura byinshi mu kazi kabo ka buri munsi. Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, UNDP, KOICA n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko yateguwe ku bufatanye bwa MYCULTURE, MIFOTRA, UNDP na KOICA

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

CEDEAO igiye gushyiraho Ingabo zo kurwanya ihirikwa ry’ubutegetsi mu Karere

Abakuru b’igihugu byo mu karere ka Afurika y’iburengerazuba batangaje ko bagiye gushyiraho ingabo z’akarere zizahabwa inshingano zo kurura umutekano n’iyubahirizwa ry'itegeko nshinga ry'ibihugu byo mu karere. Abayobozi b’ibihugu byo muri CEDEAO babitangaje ku cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, mu itangazo bashize hanze nyuma y’inama ngarukamwaka bakoreye i Abuja umurwa mukuru wa Nigeria. Izo ngabo zizitabazwa aho zizaba zikenewe, haba mu kugarura umutekano, kurwanya iterabwoba, guhangana n'ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byakomeje […]

todayDecember 5, 2022 104

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%