Inkuru Nyamukuru

Afrika y’Epfo: Perezida Ramaphosa ashobora kweguzwa

todayDecember 7, 2022 58

Background
share close

Prezida wa Afurika y’epfo, Cyril Ramaphosa, ategereje umwanzuro w’ishyaka riri ku butegetsi, African National Congress, ANC ku byaha ashinjwa birimo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko bishobora gutuma yeguzwa.

Kugeza ubu Ramaphosa ahazaza he nk’umukuru w’Igihugu hashingiye ku iperereza urwego nshingwabikorwa rw’ishyaka ANC riri ku butegetsi rwamukozeho mu kureba niba ibyo byaha ashinjwa yarabikoze.

Iperereza riri gukorwa ryerekeye amakuru yatangajwe ko hari amafaranga atari make yari atunze aho asanzwe afite urwuri nyuma akaza kwibwa ndetse ko atigeze atangaza iby’ayo mafaranga, akanahishira ubwo bujura bwabaye mu 2020.

Ramaphosa yahakanye ibyaha akekwako ndetse kugeza ubu nta cyaha na kimwe kiramuhama. Ayo mafaranga yibwe mu rugo rwe ruba mu rwuri rwa Phala Phala.

Hari abashinja Ramaphosa ko ariya mafaranga ashobora kuba yaravuye muri ruswa cyangwa ibindi byaha by’iyezandonke.

Prezida Ramaphosa aherutse kwitaba inama y’urwego nshingwabikorwa rw’ishyaka ANC. Tariki 04 Ukuboza yatangaje ko azemera imyanzuro ruzafata ku bimwerekeyeho.

Ibyavuye mu isesengura ry’urwo rwego byashyikirijwe inteko ishinga amategeko, ari nayo igomba kubisuzuma.

Biteganywa ko Ramaphosa azahatanira gukomeza kuyobora ishyaka ANC mu matora ari imbere, ahanganye na Zweli Mkhize wahoze ari Minisitiri w’ubuzima

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwateguye imurikagurisha ridasanzwe

Kuva tariki ya 8 kugera tariki ya 18 Ukuboza 2022 i Kigali hagiye kubera imurikagurisha ridasanzwe rigenewe iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Walter Hunde Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), avuga ko iri murikabikorwa bariteguye bagamije gufasha abaturage kwegerezwa ibicuruzwa no gufasha abacuruzi kumenyekanisha ibyo bakora cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda). Bimwe mu bizamurikirwamo harimo ibikoresho bisanzwe byo mu rugo, imyambaro, aho abana bidagadurira ndetse nahatangirwa serivise […]

todayDecember 7, 2022 207

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%