Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abashaka akazi n’abagatanga barahura kuri uyu wa Kane

todayDecember 7, 2022 99

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatumiye abatanga akazi n’abagakeneye, kuza guhurira muri ’Kigali Exhibition and Cultural Village (Camp Kigali)’ kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, kuva saa mbili za mu gitondo kugera saa cyenda z’igicamunsi.

Itangazo Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter rigira riti “Abatumiwe ni abashaka imirimo n’abayitanga (ibigo n’abantu ku giti cyabo). Twese hamwe dukumire ubushomeri mu Mujyi wa Kigali.”

Ni ku nshuro ya cyenda urubuga rwo guhuza abashaka akazi n’abagatanga mu Mujyi wa Kigali ruteguwe n’Ubuyobozi bwawo.

Mu byiciro umunani byatambutse, abatanga akazi basobanurira abagakeneye ibyo basabwa kuzuza kugira ngo bemerwe mu bigo bakorera cyangwa bayobora, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, ndetse hakabaho no kumenyana.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda igamije kurwanya ubushomeri bwari bugeze ku kigero cya 23% mu ibarura ryakozwe ku bakozi n’umurimo mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka wa 2021.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Ibirori by’umunsi w’ubwigenge ntibizaba uyu mwaka

Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, Madamu Samia Suluhu Hassan, yaburijemo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge. Umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzaniya uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 09 Ukuboza 2022. Byari biteganyijwe ko ingengo y’imari yari kuzawugendaho ingana n’ibihumbi 445 by'amadorali ya Amerika. Perezida Suluhu yategetse ko, aho kuyakoresha ibirori bihenze gutya, ahubwo ajya kubaka amazu y’amacumbi mu mashuri umunani. Si ubwa mbere guverinoma ya Tanzaniya iburijemo ibirori by'umunsi w'ubwigenge. Ubwa mbere […]

todayDecember 7, 2022 73

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%