Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi w’Ingabo zihora ziteguye yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda

todayDecember 7, 2022 73

Background
share close

Umuyobozi w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (Eastern Africa Standby Force – EASF), Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa, uri mu ruzinduko mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira n’umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura.

Ni ibiganiro byabaye tariki 06 Ukuboza 2022, aho Brig Gen. Getachew yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru wa EASF, Brig Gen Vincent Gatama ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’amahoro, Brig Gen Domicien Kalisa.

Intego y’uruzinduko rwabo kwari ugushimira Minisitiri n’umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa bya EASF ndetse bakanaganira ku buryo bwo gushimangira gahunda za EASF mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibibazo biri imbere.

Ku wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022, nibwo abayobozi b’izi ngabo batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Uru ruzinduko rukaba rwari rugamije kugenzura ubushobozi bw’u Rwanda haba mu ngabo na Polisi by’igihugu bihora byiteguye bigendanye n’inshingano z’uyu mutwe wa EASF.

Uyu mutwe w’ingabo z’Akarere zihora ziteguye gutabara EASF, ugizwe n’ibihugu birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Afrika y’Epfo: Perezida Ramaphosa ashobora kweguzwa

Prezida wa Afurika y'epfo, Cyril Ramaphosa, ategereje umwanzuro w'ishyaka riri ku butegetsi, African National Congress, ANC ku byaha ashinjwa birimo gukoresha nabi ububasha ahabwa n'amategeko bishobora gutuma yeguzwa. Kugeza ubu Ramaphosa ahazaza he nk'umukuru w'Igihugu hashingiye ku iperereza urwego nshingwabikorwa rw’ishyaka ANC riri ku butegetsi rwamukozeho mu kureba niba ibyo byaha ashinjwa yarabikoze. Iperereza riri gukorwa ryerekeye amakuru yatangajwe ko hari amafaranga atari make yari atunze aho asanzwe afite urwuri […]

todayDecember 7, 2022 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%