Perezida Kagame ari muri Qatar aho yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa, bizwi nka ‘Anti-Corruption Excellence Award’.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame muri uyu muhango ari bwifatanye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ibi bihembwo byitiriwe Emir wa Qatar, biratangwa kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, bikaba bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi.
Uretse Perezida Kagame, abandi bitabiriye uyu muhango Umuvugizi w’Umuryango w’abibumbye mu kurwanya ruswa, Dr. Ali Bin Fetais Al Marri n’abandi banyacyubahiro batanfukanye.
Muri 2019, ibyo bihembo byatangiwe mu Rwanda, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.
Ibyo bihembo byatangiwe mu Rwanda nshuro ya kane, mu rwego rwo kuzirikana uruhare Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize mu gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa, harimo no gushyiraho amategeko agamije guhana iki cyaha.
U Rwanda kandi ruza mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika.
Post comments (0)