Inkuru Nyamukuru

U Budage: Abantu 25 batawe muri yombi bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi

todayDecember 8, 2022 165

Background
share close

Reta y’u Budage yataye muri yombi abantu babarizwa mu mutwe w’iterabwoba barimo bategura umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Abashatse guhirika ubutegetsi bari mu mutwe wiyita “Reich Citizens”. Abayobozi b’u Budage bavuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu 25.

Abashinjacyaha ba Leta batangaje ko abashinzwe umutekano bagera ku 3,000 basatse ibice bitandukanye bigera ku 130 mu ntara 11 kuri 16 zigize igihugu cy’u Budage.

Bamwe mu bagize uyu mutwe ntibemera itegeko nshinga ririho ryashizweho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Minisitiri w’ubutabera, Marco Buschmann, yavuze ko ibyo bisa n’ibikorwa by’iterabwoba. Yongeyeho ko abo bantu bashobora kuba barimo kwitegura kugaba ibitero ku nzego za leta.

Umuyobozi mu Budage ushinzwe umutekano yavuze ko abo bantu bateguye uwo mugambi bagendeye ku myumvire idafite ishingiro ndetse ishingiye ku binyoma.

Abashinjacyaha bavuga ko 22 muri bo ari Abadage bakekwa kuba ari abanywanyi b’uwo mutwe w’iterabwoba. Ni mugihe abandi bantu bashinjwa gushyigikira uwo mutwe, barimo Umurusiya umwe.

Abandi bantu 27 barimo barakorwa iperereza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali wiyemeje kuba hafi abavuye Iwawa

Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali butangaza ko bugiye gukurikirana ibibazo by’urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa hirindwa ko hari uwagorowe wakongera kwisanga mu bikorwa bituma asubira yo. Urujeni Martine, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije aganira n’urubyiruko ruri Iwawa Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bubitangaje mu gihe urubyiruko rwavuye mu mujyi wa Kigali 1179 rugororerwa Iwawa ruvuga ko iyo rutashye rutitabwaho. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine yasuye […]

todayDecember 8, 2022 82

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%