Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali butangaza ko bugiye gukurikirana ibibazo by’urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa hirindwa ko hari uwagorowe wakongera kwisanga mu bikorwa bituma asubira yo.
“Hano turimo kwiga imishinga, tuvuye aha yarakiriwe tugataha tuyishyira mu bikorwa byadufasha kuko hari abava aha badafite aho kujya, mu gihe adahise afashwa azisanga yasubiye mu buzererezi.”
Iwawa abahazi bavuga ko habarokoye kuko bari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge ariko ubu bakaba bari ku murongo.Peter Washington Habimana yari umunyeshuri muri IPRC Kicukiro, yajyanywe Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.Iwawa yize guhinga kandi avuga ko nasubira mu muryango azabikomeza.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza, yafatiye litiro 3120 za mazutu mu rugo rw’umuturage zacuruzwaga mu buryo bwa magendu. Uwazifatanywe ni uwitwa Mwesigwa Steven ufite imyaka 69 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabirizi, akagari k’Amahoro mu murenge wa Muhima. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe ahagana saa saba n’igice z’ijoro biturutse […]
Post comments (0)