Inkuru Nyamukuru

Britney Griner icyamamarekazi muri Basketball wari imbohe mu Burusiya yarekuwe

todayDecember 9, 2022 172

Background
share close

Umunyamerikakazi w’icyamamare mu mukino w’intoki wa basketball, Brittney Griner, wari imbohe mu Burusiya yararekuwe.

Uyu mugore warumaze igihe afungiye muri kasho mu Burusiya, ku wa kane nibwo yarekuwe. Ni inyuma y’aho Amerika nayo irekuriye umurusiya, Viktor Bout wakora mu bucuruzi bw’imbunda akaba yari afungiwe muri Amerika.

Prezida Joe Biden yavuze ko ibi bikuyeho icyo yise amezi y’agahinda n’imibabaro uyu mugore yaramaze iminsi arimo.

Uko guhanahana imbobe kwabayeho nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi hagati y’ibyo bihugu byombi.

Griner, yafashwe mu cyumweru kimwe mbere y’uko u Burusiya butera Ukraine. Yari yakatiwe gufungwa imyaka ine mu rubanza rwabaye muri Kanama ashinjwa kuba yari afi
atanywe ndetse aninjiza ibiyobyabwenge mu Burusiya.

Prezida Biden yavuze ko Amerika izakomeza gukora ibishoboka kugirango ibohoze na Paul Whelan, wahoze mu gisirikare cya Amerika, nawe ufungiwe mu Burusiya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, HE. Wang Xuekun baganira ku bufatanye mu by'umutekano. Aba bayobozi bombi bahuye ku wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu bijyanye n'umutekano. Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun muri Kamena uyu mwaka nibwo yasimbuye Amb. Rao Hongwei, wari usoje inshingano ze nka Ambasaderi w’u […]

todayDecember 9, 2022 60

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%