Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo, ku wa Kane tariki ya 08 Ukuboza, yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 600 agize amwe mu mafaranga yari yibwe, hafatwa umusore w’imyaka 29 wari umukozi wo mu rugo rwibwemo ayo mafaranga.
Uwafashwe ni uwitwa Sibomana Aimable, wafatiwe mu mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba aho bivugwa ko yahise ahungira nyuma yo kwiba shebuja utuye mu murenge wa Kinyinya.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.
Yagize ati: ” Twakiriye telefone y’umuturage utuye mu mudugudu wa Kiya, akagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ku wa Kabiri, avuga ko arebye aho yabikaga amafaranga mu cyumba araramo angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 500Frw arayabura akaba acyeka ko yatwawe n’umukozi we wo mu rugo wari wamaze no gutoroka.
Hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha ku bufatanye n’abaturage biza kugaragara ko aherereye mu murenge wa Nduba aho yari yamaze no gukodesha inzu, nibwo abapolisi bagiyeyo, bamusatse basanga mu gikapu cye harimo amafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 600 Frw ahita atabwa muri yombi.”
Yakomeje agira ati:”Akimara gufatwa, yiyemereye ko ari ayo yibye umukoresha we, aciye mu idirishya ry’icyumba yararagamo ubwo atari ahari, amwe muri yo akaba yari yamaze kuyakodeshamo inzu no kugura ibikoresho byo mu nzu birimo matola n’amasafuriya.”
Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance ni we kuri ubu uyoboye Sena mu buryo bw’inzibacyuho nyuma y’iyegura rya Dr Augustin Iyamuremye, nk’uko bigenwa n’Itegeko rigenga imikorere ya Sena y’u Rwanda. Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yasobanuye igikurikira ukwegura kwa Perezida wa Sena Ingingo z’iri tegeko cyane cyane iya 13, 20, 82, 83, 84 ndetse n’iya 85 ziteganya ibijyanye no kwegura hamwe n’ubundi buryo […]
Post comments (0)