Perezida Paul Kagame yatangaje ko ihindagurika ry’ibihe rigira ingaruka kuri Afurika ariko ko ibyo bidakwiye kuyica intege. Yabitangaje tariki 8 Ukuboza 2022, aho yitabiriye ihuriro ryitwa ’Kusi Ideas Festival’.
Ni ihuriro riri kwiga uburyo Afurika ikwiye gukoresha ihangana mu ihindagurika ry’ibihe, ihuriro ryateguwe n’ikigo cy’Abanyakenya (Nation Media Group).
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iri ihuriro akoresheje ikoranabuhanga, yashimangiye ko n’ubwo ihindagarika ry’ibihe rigira ingaruka kuri bose, ariko ko Afurika ari umwe mu migabane yugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe cyane.
Ati “Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo gikomeye ku iterambere rya Afurika ariko nti dukwiriye kubura icyizere. Icya mbere ni uko Afurika ikize ku byifashishwa ngo haboneke ingufu zisubira, bikaba bituma umugabane wacu uba uw’ingenzi mu gushakira ibisubizo imihindagurikire y’ibihe. Icya kabiri, muri Afurika ni ho iwabo wa banyempano b’urubyiruko aho ruza ku isonga mu gushaka ibisubizo byo kubaka ubudahangarwa mu kwirinda imihindagurikire y’ibihe.”
Nubwo avuga atyo ariko, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ingengo y’imari ikiri nke ngo hashyirwe mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Avuga ko ba nyirabayazana mu kwangiza ikirere bakwiye kugira icyo bakora ariko nanone ko hakenewe n’ubukangurambaga bw’imbere mu bihugu.
Umukuru w’igihugu asobanura ibyo yatanze urugero ku Rwanda ati: “U Rwanda rwishatsemo ibisubizo aho rwashyizeho ikigega Rwanda Green Fund gitera inkunga imishinga ya Leta n’iy’abikorera igamije kurengera ibidukikije”.
Yongeraho ko nubwo ibyo byakozwe ariko nta n’umwe ufite byose bisabwa mu guhanga n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe.Avuga ko kuri uyu munsi, isi ihanganye n’ibibazo by’amapfa, imyuzure n’Afurika muri rusange nubwo nayo igira uruhare mu kohereza imyuka mike ihumanya ikirere.
Indi mbogamizi Afurika igira ni uko benshi mu bayituye babeshwaho n’ubuhinzi bw’amaramuko bukenera imvura n’ibihe byiza, iyo hari impinduka zabaye ku kirere bibagiraho ingaruka zikomeye.Umukuru w’igihugu avuga ko Afurika kuri ubu ikeneye imbaraga zayo ndetse n’iza mahanga mu kugera ku ntego zimwe zo kurwanya ibihumanya ikirere.
Ku wa Kane, tariki ya 8 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa buri wese ukoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza impanuka. Ni ubukangurambaga bugamije muri rusange gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco hirindwa icyateza impanuka cyose bikaba indangagaciro na kirazira. Bwari bwarahagaritswe imburagihe mu mwaka wa 2020 nyuma […]
Post comments (0)