Inkuru Nyamukuru

Abitabira imurikagurisha Kigali Shopping festival barizezwa umutekano usesuye

todayDecember 10, 2022 54

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye abitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryiswe Kigali Shopping Festival Expo, ririmo kubera i Gikondo kuva ku wa Kane tariki ya 8 rikazasozwa ku ya 26 Ukuboza.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya mbere, ryateguwe n’ Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ryitabirwa n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi bigera kuri 450 byo mu bihugu 11 ku mugabane w’Afurika no hanze ya wo.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda ikintu cyose gishobora guhungabanya umudendezo rusange no guteza imvururu ahabera imurikagurisha.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yamaze impungenge abitabira iri murikagurisha ku bijyanye n’umutekano waba uw’abaryitabira ubwabo ndetse n’uw’ibintu byabo.

Yagize ati: “Kugira ngo imurikagurisha ribashe kugenda neza, Polisi yafashe ingamba zirimo izijyanye no kuyobora ibinyabiziga, guhangana n’inkongi iramutse ivutse ahabera imurikagurisha n’ikindi icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abaryitabira.”

Yakomeje agira ati: “Nk’uko bisanzwe, turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku cyo babona gishobora guhungabanya umutekano no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bahasanga.”

Yatanze icyizere ko nk’uko amamurikagurisha yabanjirije iri yagiye aba mu mutekano usesuye ko no kuri iyi nshuro bizagenda neza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bose ndetse n’abaturage muri rusange, binyuze mu guhana amakuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Iyo ikiyaga cya Victoria cyandujwe bigira ingaruka no ku Rwanda – Impuguke

Ikiyaga cya Victoria kiri mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ubwo rutagikoraho, gusa iyo cyanduye cyangwa cyahumanyijwe n’imyanda ituruka mu bihugu bitandukanye, bigira ingaruka ku Rwanda, cyane ko hari n’imyanda iruturukamo ikaruhukira muri icyo kiyaga, nk’uko impuguke zibisobanura. Ikiyaga cya Victoria gifitiye akamaro abantu benshi, ni ngombwa ko kibungabungwa (Foto LVB IWRMP) Ubusanzwe ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzaniya ni byo bikora ku kiyaga cya Victoria, ariko u Rwanda narwo ruri […]

todayDecember 10, 2022 133

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%