Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, habere amasengesho yahuje abakozi bose bo mu karere, amadini n’amatorero, mu rwego rwo gushyira hamwe mu gushyashyanira umuturage.
Aya masengesho yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, inzego zitandukanye mu karere, abahagarariye amadini n’amatorero bagaragaje uruhare rwa buri wese mu gushyashyanira umuturage mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ako karere.
Serukiza Sosten ushinzwe ibikorwa by’isanamitima, akaba n’umwe mu bagize ihuzamatorero (RIC) mu Karere ka Bugesera, avuga ko bateguye aya masengesho n’abayobozi nyuma yo kumenya amateka y’ako karere.
Avuga ko nyuma y’aya masengesho bateguye ubukangurambaga buzabera muri stade ya Bugesera, bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Rev. Pastor Rutayisire Antoine wasangije ijambo ry’Imana abayobozi bitabiriye aya masengesho, avuga ko hari byinshi byo gushimira Imana kuko ubwo mu 1996 bazaga gusengera Bugesera, ikiyaga cya Cyohoha cyari cyarakamye, bakigenderamo ariko basengera ko cyazamo amazi none byaremeye.
Ati “Mayor, aba bapasiteri bari aha bafite abakristo n’abayoboke batazi gusoma, abana bagwingiye n’ibindi bibazo kandi nzi neza ko atari wowe uzajya kubikemura, ahubwo nibabafashe”.
Ati “Muri gahunda zanyu mbona hakwiye gutekerezwa uburyo bwo kwigisha umuturage kubaho mu iterambere, harimo guhindura imyumvire ndetse no gutekereza ku hazaza, aho kugira ngo byigweho ari uko amage yageze yatuma akarere gasubira inyuma. Imiturire yerekana ko abantu batazatura muri Bugesera bahinga ngo bagire n’imyumvire y’icyaro, kuko igenda iba umujyi cyane, bisobanuye ko mukwiye kwigisha abaturage gukora no gutekereza nk’abanyamujyi”.
Guverineri Gasana yasabye abitabiriye aya masengesho, gushyira mu bikorwa ibyavugiwe muri uyu mwanya wahujwe n’iyobokamana.
Ati “Ubufatanye bw’inzego burakwiye, nk’uko byahujwe n’insanganyamatsiko ngo ‘Ndi hagati yanyu nk’ubakorera’, birakwiye ko abayobozi twese mu nzego za Leta, amadini n’amatorero tugomba kuva mu mvugo ahubwo hakajyaho ingiro, kandi ko buri wese akwiye kugira umutima wo gutanga serivisi nziza”.
Yongeyeho ko ubuyobozi bubi aho abayobozi bamwe bakora nk’ibirura bidakwiye maze ashimangira imvuga ya Pasiteri Rutayisire ko “umuyobozi nyawe agomba kureba, kumva ndetse akamenya”.
Ati “Abayobozi mu nzego z’ibanze bafite inshingano ariko nanone akazi bakora bibasaba kwihangana, gukunda ibyo bakora, bagahagarara neza mu myanya bahawe ndetse bagakora bashaka guhesha intsinzi Umukuru w’Igihugu wabahaye inshingano”.
Yasabye ko uyu mwanya w’amasengesho utakwiye kuba imfabusa ahubwo ukwiye kubibutsa inshingano bafite, bagendeye ku gutekereza ahazaza mu nzego zose haba mu bukerarugendo, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’ibindi kuko ibimaze kugerwaho bibumbatiye byinshi, ariko ikosa rimwe rishobora gutuma basubira inyuma.
Mayor Mutabazi avuga ko aya masengesho bayitezeho byinshi birimo kuvugurura uburyo bwo gutanga serivisi inoze.
Ati “Ibyuho ni byinshi, icya mbere ni ukutamenya icyo dushinzwe n’akazi turimo mbivuze muri rusange, n’ubwo atari bose no kumva isano dufitanye na bo. Hari ubwo umuntu atorwa n’abaturage akagira ngo ni we ubayoboye bigatuma yifata ku rwego rwatuma atabatega amatwi, cyangwa akagira ngo ni bo bamuyoboye akaba yajyana na bo ntabereke umurongo bakwiye kugenderaho”.
Ati “Ikindi cyuho ni ukudafatanya, aho mu iyobokamana bita umuntu umukristu mu gihe twe tumwita umuturage, ugasanga icyuho kirimo n’ukutamenya uko tumuhurizaho gahunda nziza twahuje mbere, ibyo bisaba guhuza imbaraga z’ubuyobozi n’izamadini n’amatorero mu iterambere ry’umuturage”.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni ugutanga serivisi nziza ku bufatanye bw’inzego zose, Kwegera abaturage no kumva ibibazo bafite kandi bigakemuka, ubukangurambaga mu guharanira imibereho myiza, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko bibicira ahazaza habo, kurwanya inda ziterwa abangavu, guca amakimbirane mu miryango, kurwanya ruswa n’akarengane no kuzamura ubwisungane mu kwivuza,
Biteganyijwe ko aya masengesho azajya aba kabiri mu mwaka hagasuzumwa ibyemejwe aho bigeze bikorwa ubundi imihigo igakomeza.
Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza, hasojwe irushanwa ry’umukino w’intoki wa Basket Ball ryahuzaga amashuri mpuzamahanga muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, mu muhango wabereye muri BK Arena mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku itariki 17 Ugushyingo, aho amashuri mpuzamahanga 12 yo mu Mujyi wa Kigali yahuriye mu irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu bahungu n’abakobwa, aho […]
Post comments (0)