Inkuru Nyamukuru

Ibihugu bigomba gufata ingamba zikwiye zo kurengera no kwita ku buzima bw’abaturage – Minisitiri Ngirente

todayDecember 13, 2022 59

Background
share close

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ibintu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho mu nzego z’ubuzima no kurengera ubuzima rusange bwavatutage ba Afurika.

Minisitiri Dr Ngirente, yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga mu by’ubuvuzi, CPHIA2022.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2022, ikaba izahuriza hamwe abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye iyi nama yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi bigomba kwitabwaho mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage muri Afurika.

Yagize ati: “Icya mbere, ibihugu bigomba gufata ingamba zikwiye zo kurengera, no kwita ku buzima bw’abaturage.”

Yakomeje ashimangira ko hakenewe gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuzima rufite ireme bikajyana na gahunda zifasha mu gutahura ndetse no guhangana n’ibyorezo.

Minisitiri w’intebe yavuze ko ari ngombwa gushyiraho gahunda mu rwego rw’ubuzima zigamije gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuzima z’ingenzi kandi ntibisigane no gutanga serivisi nziza z’ubuzima.

Minisitiri Ngirente kandi yavuze ko Afurika igomba gukoresha amahirwe ahari kugeza ubu mu bikorwa bijyanye no kubaka gahunda z’ubuzima zihamye.

Yavuze kandi ko hakenewe kubyaza amahirwe ahari mu gufasha ubushakashatsi no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yasoje ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu no gushyigikira iterambere mu rwego rw’ubuzima muri Afurika.

Iyi nama iri kubera mu Rwanda ni iya kabiri u Rwanda rwakiriye, aho iya mbere yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impamvu z’icyorezo cya Covid-19.

Biteganyijweko iyi nama izaba umwanya mwiza uhuza abashakashatsi, abashyiraho gahunda n’abagenerwabikorwa bagasangira ibyavuye mu bushakashatsi harebwa uko byakubakirwaho mu guhangwa udushya dukenewe mu rwego rw’ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inyeshyamba za ADF zateye muri Uganda

Inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) zateye agace ko mu burengerazuba bwa Uganda gahana imbibi na DR Congo, igisirikare cya Uganda kivuga ko cyishe 11 muri abo bateye naho umunani bagafatwa mpiri. Brig Gen Felix Kulayigye, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yatangaje ko itsinda ry’abari hagati ya 20 na 30 ry’izo nyeshyamba zisanzwe zigira ibirindiro mu bice by’intara ya Ituri ya Congo bambutse umugezi wa Semuliki bakinjira mu gace ka Kyanja […]

todayDecember 13, 2022 159

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%