Iyi nkunga yemejwe bwa mbere mu Kwakira uyu mwaka ubwo abayobozi ba IMF basozaga ubutumwa bagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, aherutse gusobanura ko ubusanzwe inkunga ya IMF ifasha leta gushyiraho ingamba zijyanye no gucunga ubukungu muri rusange, ariko igishya muri iyi porogaramu ari uko hiyongereyeho gahunda zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bwa politiki.
Ni mugihe umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya IMF, Bo Li, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya mbere muri Afurika n’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere gihawe iyi nkunga, bitewe n’umuhate warwo wo kubaka ubudahungabana ku mihindagurikire y’ibihe.
Iyi nguzanyo izibanda ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yaba mu rwego rw’ingamba, gukurikirana no mu igenamigambi mu gihe cy’amezi 36, ndetse no gutera inkunga abikorera.
U Rwanda rufite gahunda y’ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe izatwara miliyari 11 z’amadorari y’Amerika kugeza mu 2030.
Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5.7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya ibishobora guteza imihindagurikire y’ibihe, naho miliyari 5.3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu gihe hagikomeje gahunda yo gukusanya ubushobozi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda, Minisitiri Ndaijimana yatangaje ko icyuho gisigaye ku mafaranga akenewe muri ibyo bikorwa kingana na miliyari 7 z’amadolari y’Amerika.
Aya mafaranga akenewe yose biteganijwe ko azaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe andi akava mu nkunga zo hanze.
Post comments (0)