Iki kirego bagishyikirije urukiko rw’i Nairobi, ahari icyicaro cy’ishami rya Meta rishinzwe kugenzura, gusesengura no guha uruhushya ibihita ku mbuga zayo birebana na Ethiopia. Barega Meta, by’umwihariko Facebook, ko yatambukije imvugo zihamagarira abantu kwica abandi, no guhembera intambara yo muri Tigray.
Umwe muri aba bashakashatsi witwa Abrham Meareg, ukomoka mu Ntara ya Tigray, kirego cye kivuga ko ise umubyara yishwe mu Ugushyingo 2021 nyuma y’ubutumwa bwanditswe kenshi kuri Facebook buvuga ko agomba kwicwa.
Gisobanura Kandi ko Abrham yatanze impuruza kuri Facebook vuba vuba, ariko yo ngo nta na kimwe yakoze, ntiyakura izo mvugo ku mbuga zayo. Ayishinja ko nayo yicishije umubyeyi we.
Abatanze ikirego basaba urukiko gutegeka Meta gufata ingamba zihutirwa kugirango ijye ikumira ibitambuka ku mbuga zayo zibiba urwango n’izihamagarira abantu kwica abandi. Basaba kandi ko Meta ishyiraho ikigega cy’imari.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022 yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ivuga ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza kuko mu byiciro byose byatsi hejuru ya 90%. Ubwo bari mu gikorwa cyo gutangaza amanota Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza ku kigero gishimishije kandi mu byiciro byose. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko […]
Post comments (0)