Inkuru Nyamukuru

Bibutse ababo bishwe mu bitero bya MRCD-FLN ya Rusesabagina

todayDecember 16, 2022 147

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abarokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bitabiriye umuhango wo kwibuka ababo bishwe n’uyu mutwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no muri uyu mwaka wa 2022.

Hashize imyaka ine MRCD-FLN igabye ibitero mu bice by’Amajyepfo ashyira mu Burasirazuba bw’u Rwanda hakagwamo abantu 9, abandi benshi barakomereka ndetse n’imitungo irangizwa. Igikorwa cyo kwibuka cyabereye hagati mu ishyamba rya Nyungwe ahabereye ibi bikorwa by’iterabwoba.

Mu bitabiriye uyu muhango barenga 40, harimo abarokokeye muri Nyungwe ubwo inyeshyamba za MRCD-FLN zatwikaga imodoka zitwara abagenzi zikica abantu. Harimo n’abandi bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN byagabwe i Nyabimata, Rusizi na Kitabi.

Abitabiriye uyu muhango bakoze urugendo rugufi hagati mu ishyamba mu rwego rwo kwibuka ababo baguye muri ibi bitero. Bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwamagana ibikorwa by’iterabwobwa bya MRCD-FLN yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

Barashima ko abagize uruhare muri ibi bikorwa by’iterabwoba bafashwe ndetse bakagezwa imbere y’ubutabera. Icyakora bari bafite ibyapa bigaragaza ko batishimiye umwanzuro w’urukiko ujyanye no guhabwa indishyi z’akababaro.

Igitero giheruka cya MRCD-FLN ni icyabaye mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2022, aho batwitse Bisi ya RITCO hagapfa abantu babiri, abandi barakomereka. Uyu muhango wo kwibuka wabereye hagati mu ishyamba mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi, nko mu birometero umunani ukinjira muri Nyungwe werekeza i Rusizi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta kiruhuko amahoro ataraboneka mu burasirazuba bwa Congo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta kirihuko kizabaho amahoro arambye ataraboneka mu burasirazuba bwa DR Congo. Perezida Ndayishimiye asanga nta kiruhuko kigomba kubaho amahoro ataraboneka mu burasirazuba bwa Congo Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye muri iki gihe umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, yatangaje ibi ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi wa DRC na João Lourenço wa Angola i Washington. Ndayishimiye yavuze ko we na Lourenço bahuye na Tshisekedi kugira ngo […]

todayDecember 16, 2022 103

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%