Inkuru Nyamukuru

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta kiruhuko amahoro ataraboneka mu burasirazuba bwa Congo

todayDecember 16, 2022 103

Background
share close

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta kirihuko kizabaho amahoro arambye ataraboneka mu burasirazuba bwa DR Congo.

Perezida Ndayishimiye asanga nta kiruhuko kigomba kubaho amahoro ataraboneka mu burasirazuba bwa Congo

Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye muri iki gihe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ibi ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi wa DRC na João Lourenço wa Angola i Washington.

Ndayishimiye yavuze ko we na Lourenço bahuye na Tshisekedi kugira ngo bamumenyesha ibyo baganiriye adahari mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya.

Ndayishimiye, yatangaje ko amahoro mu karere akenewe bidasubirwaho, ndetse ko bategereje ko M23 ingabo zayo zitangira gushyira intwaro hasi.

BBC itangaza ko Perezida Tshisekedi utaritabiriye Inama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Washington ku kibazo cya Congo, ibiro bye byatangaje ko atabonetse muri iyo nama yo kuwa gatatu kuko muri uwo mwanya yari yatumiwe na Perezida Joe Biden wa Amerika.

Perezida Tshisekedi, Lourenço na Ndayishimiye i Washington

Inama y’aba bakuru b’ibihugu batatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu Ugushyingo irimo gutanga agahenge, M23 ikava mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bitangaza.

Umutwe wa M23 unenga leta ya Congo kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro yibasira abanyecongo b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.

M23 ishinja leta ya Kinshasa gukorana n’iyo mitwe nka FDLR, PALECO, Nyatura n’indi, nubwo ibyo Kinshasa ibihakana.

Uyu mutwe uvuga ko igihe cyose ikibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta mahoro arambye azaboneka muri ako gace ka Congo.

Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace.

Kugeza ubu ntiziratangira ibikorwa byo gukoresha imbaraga muri izo nshingano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Yafatanywe amasashe ibihumbi 120 yari yinjije mu gihugu

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, yafashe uwitwa Noheri Jean Marie Vianney ufite imyaka 20 y’amavuko, afite amapaki 600 ahwanye n’amasashe ibihumbi 120 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza ayakuye mu gihugu cya Uganda. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye mu […]

todayDecember 16, 2022 41

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%