Inkuru Nyamukuru

Bwa mbere Bruce Melodie yerekanye umufasha we

todayDecember 17, 2022 224

Background
share close

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yasangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ifoto ari kumwe n’umugore we bamaze kubyarana abana babiri.

Bruce Melodie ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga yayiherekeresheje amagambo agaragaza ko bazabana kugeza mu busaza bwe.

Yagize ati: “Birampagije kwizera ko ubu jye nawe turiho. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza”

Ni ifoto yahise ikurura amarangamutima ya benshi, bamwereka ko bishimiye kuba aberetse umufasha we, ndetse bamwe banamwizeza ko umunsi azatangaza ubukwe bwabo bombi biteguye kubashyigikira.

Ibi abigarutseho nyuma y’imyaka myinshi uyu muhanzi adakunda ko umugore we agaragara mu ruhame.

Bafitanye abana babiri b’abakobwa

Yigeze kandi gukorera uyu mugore we indirimbo yise ‘Katerina’ iri no mu zamucururije bikomeye ndetse n’ubu iracyafite icyanga.

Bruce Melodie n’umugore we, Catherine, bashakanye mu 2015, ubu bafitanye abana 2 b’abakobwa. Urukundo akunda umuryango we, akawukumbura cyane iyo ari hanze y’u Rwanda, rwatumye yishyiraho tatuwaje y’abakobwa be.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Burusiya bwarashe ibisasu bya misile birenga 70 ku butaka bwa Ukraine

U Burusiya bwarashe ibisasu bya misile birenga 70 ku butaka bwa Ukraine mu gitondo cyo kuwa gatanu. Ni kimwe mu bitero bikomeye cyane u Burusiya bugabye muri Ukraine kuva butangiye intambara muri icyo gihugu. Ibyo bitero byatumye amashanyarazi abura mu gihugu cyose nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Ukraine. Ndetse abantu 2 bahasize ubuzima ubwo igisasu cyaraswaga kuri imwe mu igorofa ituwemo rwagati mu mujyi wa Kryvyi Rih, ni mu gihe undi […]

todayDecember 17, 2022 78

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%