Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru yavuze ko mu myaka 22 ishize, serivisi za Polisi y’u Rwanda zabaye ingirakamaro ku baturarwanda.
Yagize ati: ”Imyaka 22 ishize ifite icyo isobanuye ku mutekano n’ituze rusange abanyarwanda bishimira muri iki gihe, kandi ibi bikorwa bya Polisi biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza ni umusaruro w’ubufatanye butanga icyizere hagati y’inzego z’igihugu n’abaturage.”
Ingo 2407 zo mu Ntara y’Amajyepfo zacaniwe hifashishijwe ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, 459 muri zo ziri mu Karere ka Nyamagabe kandi mu ntara y’Amajyepfo hubatswe inzu 16 n’amarerero umunani.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko umutekano ari umusingi w’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage hagamijwe impinduka zirambye, kandi ko amazu, amarerero n’ingufu zikomoka ku zuba bizabafasha kwikura mu bukene.
Yagize ati: “Ubu bufatanye no gukorana bya hafi hagati ya Polisi n’abaturage ni umurongo wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko Polisi idashobora kugera ku nshingano zayo idakoranye n’abaturage. Ubukene butangirira mu bitekerezo; intwaro yo gutsinda ubwo bukene ni uguhindura uko utekereza kandi uharanira kwiteza imbere ugahindura urwego uriho.”
Yijeje abaturage umutekano anabasaba kwibanda ku bikorwa byabo by’iterambere ndetse no gukomeza gufatanya na Polisi mu gucunga umutekano batanga amakuru ku kintu cyose gishobora kuwuhungabanya kandi kikagira ingaruka kuri gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Ati: “Gucunga Umutekano no kurwanya ibyaha ni uguhozaho urugendo ruracyakomeza dufatanye twese kurwanya icyahungabanya umutekano n’iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho bigatuma dusubira inyuma. Dutangire amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, yavuze ko ukwezi kwa Polisi kwagenewe ibikorwa by’iterambere ry’igihugu, guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda no gukangurira abaturarwanda gukumira no kurwanya ibyaha, u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.
Yagaragaje ko akarere ka Nyamagabe kari mu turere dufite ibyaha bicye, aho ibyinshi muri byo bijyanye n’ubucuruzi bwa magendu, amakimbirane mu miryango ndetse n’ibyaha byo kwangiza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yashimiye abaturage ba Nyamagabe uburyo bitabiriye kurwanya imitwe yitwaje intwaro yagerageje guhungabanya umutekano wabo mu bihe byashize.
Ati: “Kubera umutima wo gukunda igihugu no gufatanya n’inzego z’umutekano, twabashije kumenya no gufata abagize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mubigizemo uruhare. Turabashimira ubwo bufatanye mukomeje kugaragaza kandi turabasaba gukomeza gukorana n’inzego z’igihugu.”
Yavuze ko ubukangurambaga ku mutekano urambye, bwibutsa inshingano z’abaturage bose na buri muntu ku giti cye, kuba maso bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano.
Ku wa 16 Ukuboza 2022, hahembwe imishinga ine yahize iyindi mu irushanwa rya iAccelerator ikiciro cyayo cya 5, ikaba ije gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, aho buri mushinga wahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadorali. Iyi mishinga yatoranyijwe mu yindi igera ku 10 yari yarahize iyindi ku rwego rw’Igihugu, aho yari imaze iminsi mu mwiherero no guhabwa inama zitandukanye, zizafasha kuyikurikirana no kuyishyira mu ngiro. Imishinga […]
Post comments (0)