Inkuru Nyamukuru

iAccelerator: Imishinga ine yahize iyindi yahembwe

todayDecember 17, 2022 52

Background
share close

Ku wa 16 Ukuboza 2022, hahembwe imishinga ine yahize iyindi mu irushanwa rya iAccelerator ikiciro cyayo cya 5, ikaba ije gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, aho buri mushinga wahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadorali.

Iyi mishinga yatoranyijwe mu yindi igera ku 10 yari yarahize iyindi ku rwego rw’Igihugu, aho yari imaze iminsi mu mwiherero no guhabwa inama zitandukanye, zizafasha kuyikurikirana no kuyishyira mu ngiro.

Imishinga yatsinze hakaba harimo 2 mu kiciro cy’imishinga ifite aho ihuriye n’ubuzima bw’imyororokere, ariyo Inclusive Education ya Imanirabaruta Honoré, Ndetse na Outburst ya Alda Igihozo.

Mu kiciro cy’imishinga igize aho ihuriye n’ubufasha ku buzima bwo mu mutwe, harimo ‘Bigomba Guhinduka’ ya Japhet na Etienne, basanzwe ari abanyarwenya hano mu Rwanda hamwe na ‘Ndiho’ ya Kawera Joelle Claudette afatanyije na Nathalie Uwamwezi.

Umuyobozi wungirije w’umuryango Imbuto Foundation yateguye iri rushanwa, Umutesi Geraldine, yibukije uru rubyiruko ko bakwiye gukora ibishoboka bagaharanira kubaka Igihugu cyabo.

Yagize ati “Mufite Igihugu kibitayeho, ndetse n’ababyeyi bakora ibishoboka ngo urubyiruko rugire ubuzima bwiza.”

Yibukije uru rubyiruko ko abatsinze mu byiciro bine byatambutse babashije kugira impinduka ku barenga miliyoni hirya no hino mu gihugu, ko nabo bakwiye gukora ibishoboka ngo ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere, bubashe gutanga impinduka ku muryango Nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yibukije urubyiruko ko nta terambere u Rwanda rwageraho mu gihe abariharanira badafite ubuzima buzima bwo mu mutwe.

Yagize ati “Ubuzima bw’Abanyarwanda bumeze neza ni inkingi ikomeye kugira ngo tugere ku iterambere riduturukamo.”

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagarahara n’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) bwagaragaje ko 25% by’Abanyarwanda babana n’agahinda gakabije, bityo kugira ngo uyu mubare ugabanuke hakwiye gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’iki kibazo, bigendeye ku mateka y’umwihariko Igihugu cyanyuzemo.

Iri rushanwa ritegurwa n’umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, kubufatanye n’abafanyabikorwa barimo Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere (KOICA), hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Gerenade yaturikanye abana babiri

Umwana witwa Mugisha Tito yaturikanywe na Gerenade ahita apfa, uwitwa Niyonkuru Thomas w’imyaka icyenda arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Kabeza. Ibi byabaye tariki 15 Ukuboza 2022 nyuma y’uko aba bana batoraguye gerenade mu murima, bajya kuyicuruza ku musore witwa Ishimwe Evariste usanzwe agura ibyuma by’injyamani bashaka kuyimugurisha arayanga, hashize akanya […]

todayDecember 17, 2022 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%