Umwana witwa Mugisha Tito yaturikanywe na Gerenade ahita apfa, uwitwa Niyonkuru Thomas w’imyaka icyenda arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Kabeza.
Ibi byabaye tariki 15 Ukuboza 2022 nyuma y’uko aba bana batoraguye gerenade mu murima, bajya kuyicuruza ku musore witwa Ishimwe Evariste usanzwe agura ibyuma by’injyamani bashaka kuyimugurisha arayanga, hashize akanya gato irabaturikana.
Ati “Abana bayigumanye uwo mugabo amaze kuyanga ihita iturika umwe ahita apfa undi imukomeretsa mu maso. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo, uwakomeretse na we agezwa kwa muganga kugira ngo yitabweho”.
CIP Mucyo avuga ko bamenye amakuru ko iyo Gerenade ari iyatakaye mu bihe by’intambara atari gerenade yari ibitswe n’abantu ngo bayikoreshe mu bikorwa bibi.
Post comments (0)