Day: December 18, 2022

4 Results / Page 1 of 1

Background

Inkuru Nyamukuru

Kanseri y’inkondo y’umura yihariye 13.7% by’impfu z’iyo ndwara – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura, bangana na 12.6% naho 13.7% bakaba bahitanwa nayo ugereranyije n’ubundi bwoko bwa kanseri bunyuranye. Abagore 1,500,000 nibo bakeneye gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura mu Gihugu cyose. Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura igize 12.6% bya kanseri zose, ikaniharira 13.7% by’impfu zose ziterwa na kanseri z’ubwoko bunyuranye. Abari mu nama mpuzamahanga ya kabiri yita ku buzima rusange muri Afurika, bavuga ko kanseri y’inkondo […]

todayDecember 18, 2022 74

Inkuru Nyamukuru

Leta ya Uganda yemeje ko ntabakiri kwandura Ebola

Muri Uganda, uturere twa Mubende na Kassanda twari tumaze amezi abiri muri guma mu rugo kubera icyorezo cya Ebola twakuwe mu kato. Leta ya Uganda, ku mugoroba wo ku wa gatandatu nibwo yavanye muri guma mu rugo utwo turere twari mu twagize ubwandu bwinshi bwa Ebola muri icyo gihugu.Visi prezida wa Uganda, Jessica Alupo, yatangaje iby'uwo mwanzuro asobanura ko nta bwandu bushya, kandi muri utwo turere nta n'abakiri mu bitaro […]

todayDecember 18, 2022 52

Inkuru Nyamukuru

BNR iramagana ifaranga rya ’Crypto’, ikifuza ko hakoreshwa irya ’Digital’

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iramagana ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga ryitwa "Crypto currency", ariko igashishikariza abantu gukoresha irya "Digital currency" kuko ryo ngo ryishingiwe na Leta. Aya mafaranga yombi ntabwo umuntu yayafata mu ntoki kuko ari imibare gusa bahererekanya, mu kugura no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Icyo atandukaniyeho ni uko ’Crypto currency’ rikorwa n’abantu ku giti cyabo, mu gihe ’Digital Currency’ ryo rikorwa na Leta hamwe n’ibigo yabyemereye. Umuhimbyi w’ifaranga rya ’Crypto’ […]

todayDecember 18, 2022 116

Inkuru Nyamukuru

Ba rwiyemezamirimo batandatu batsindiye igishoro cya ‘BK Urumuri’

Banki ya Kigali (BK Plc), ibifashijwemo n’Ikigo Inkomoko giteza imbere amahugurwa, yatanze inguzanyo izishyurwa nta nyungu kuri ba rwiyemezamirimo bato batandatu muri 25 bari bamaze amezi atandatu bahugurwa. Abatsinze muri iyi gahunda ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya gatandatu, barimo ikigo cyitwa Kanyana World Ltd gikora imyenda, cyahawe Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 500. Ikigo cyitwa Kimonyi Women Development Group gihinga imboga n’imbuto mu mirima itwikiriye yitwa ’green house’, na […]

todayDecember 18, 2022 74

0%