Inkuru Nyamukuru

Kanseri y’inkondo y’umura yihariye 13.7% by’impfu z’iyo ndwara – MINISANTE

todayDecember 18, 2022 68

Background
share close

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura, bangana na 12.6% naho 13.7% bakaba bahitanwa nayo ugereranyije n’ubundi bwoko bwa kanseri bunyuranye.

Abagore 1,500,000 nibo bakeneye gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura mu Gihugu cyose. Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura igize 12.6% bya kanseri zose, ikaniharira 13.7% by’impfu zose ziterwa na kanseri z’ubwoko bunyuranye.

Abari mu nama mpuzamahanga ya kabiri yita ku buzima rusange muri Afurika, bavuga ko kanseri y’inkondo y’umura ku mwaka ihitana abasaga 300,000 naho abasaga 600,000 bakayandura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, avuga ko hari byinshi Leta yakoze mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, harimo kwegereza abaturage serivisi yo gusuzumirwa mu bigo nderabuzima.

Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr François Uwinkindi, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko ubu hatangiye gahunda yo gusuzuma abagore bakuze batagize amahirwe yo gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura ku bigo nderabuzima bibegereye, abasanganywe ikibazo bakavurwa.

Ati “Ni Porogaramu tumaze nk’imyaka ine dukoraho, mu mavuriro atandukanye, ubu navuga y’uko tugeze nko kuri 30% by’abagore bafite imyaka hagati ya 30 na 49 twagombye kuba dusuzuma tukanabavura. Ubu niho turi gushyira imbaraga cyane kugira ngo na babandi bose bataraza tubabone tubasuzume hakiri kare, nidusanga baragize n’ikibazo bafite kanseri y’inkondo y’umura tubashe no kubavura.”

Mu Rwanda abakobwa bafite imyaka guhera ku 12, basaga 1,300,000 bamaze gukingirwa byuzuye indwara ya kanseri y’inkondo y’umura hagamijwe guhangana nayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta ya Uganda yemeje ko ntabakiri kwandura Ebola

Muri Uganda, uturere twa Mubende na Kassanda twari tumaze amezi abiri muri guma mu rugo kubera icyorezo cya Ebola twakuwe mu kato. Leta ya Uganda, ku mugoroba wo ku wa gatandatu nibwo yavanye muri guma mu rugo utwo turere twari mu twagize ubwandu bwinshi bwa Ebola muri icyo gihugu.Visi prezida wa Uganda, Jessica Alupo, yatangaje iby'uwo mwanzuro asobanura ko nta bwandu bushya, kandi muri utwo turere nta n'abakiri mu bitaro […]

todayDecember 18, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%