Inkuru Nyamukuru

Leta ya Uganda yemeje ko ntabakiri kwandura Ebola

todayDecember 18, 2022 50

Background
share close

Muri Uganda, uturere twa Mubende na Kassanda twari tumaze amezi abiri muri guma mu rugo kubera icyorezo cya Ebola twakuwe mu kato.

Leta ya Uganda, ku mugoroba wo ku wa gatandatu nibwo yavanye muri guma mu rugo utwo turere twari mu twagize ubwandu bwinshi bwa Ebola muri icyo gihugu.

Visi prezida wa Uganda, Jessica Alupo, yatangaje iby’uwo mwanzuro asobanura ko nta bwandu bushya, kandi muri utwo turere nta n’abakiri mu bitaro bashyizwe mu kato kubera icyo cyorezo. Yemeje ko Ebola isa nk’iyahashyijwe. Madamu Jessica gusa yatangaje ko Leta ikiri maso mu gihe cyose icyo cyorezo cyakongera kubura umutwe.

Ishami rya loni ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kugirango byemezwe ko icyorezo cyaranduranywe n’imizi yacyo, mu gihe hazaba hashize iminsi 42 yikurikiranya nta muntu mushya wanduye. Umurwayi wa nyuma wa Ebola, Uganda yatangaje ko yavuye mu bitaro tariki 30 Ugushyingo.

Ebola yadutse muri Uganda mu mpera za Nzeri uyu mwaka yari iyo mu bwoko bwo muri Sudani, itarabasha kubonerwa urukingo ruyirwanya. Kuva muri uko kwezi, imaze guhitana abagera kuri 56, naho abayanduye bamaze kumenyekana ni 142 barimo n’abo mu murwa mukuru, Kampala.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BNR iramagana ifaranga rya ’Crypto’, ikifuza ko hakoreshwa irya ’Digital’

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iramagana ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga ryitwa "Crypto currency", ariko igashishikariza abantu gukoresha irya "Digital currency" kuko ryo ngo ryishingiwe na Leta. Aya mafaranga yombi ntabwo umuntu yayafata mu ntoki kuko ari imibare gusa bahererekanya, mu kugura no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Icyo atandukaniyeho ni uko ’Crypto currency’ rikorwa n’abantu ku giti cyabo, mu gihe ’Digital Currency’ ryo rikorwa na Leta hamwe n’ibigo yabyemereye. Umuhimbyi w’ifaranga rya ’Crypto’ […]

todayDecember 18, 2022 113

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%