Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Burundi, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha.
Ni itsinda riyobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Gihugu cy’u Burundi, Lt Gen Andrew Ndayambaje, hamwe n’abayobozi b’Intara za Kirundo, Bururi na Kayanza, bakiriwe ku mupaka wa Nemba n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, Alice Kayitesi w’Intara y’Amajyepfo hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi.
Ni ku nshuro ya mbere ubu bukangurambaga bubayeho bukozwe n’ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Burundi kuva impunzi z’Abarundi zahungira mu Rwanda mu mwaka wa 2015, aho kugeza ubu mu Rwanda habarirwa izigera ku bihumbi bitanu (5,0315) zibarizwa mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, hamwe no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, mu gihe kuva muri 2020 hamaze gutaha izigera ku bihumbi mirongo itatu (30,315).
Biteganyijwe ko nyuma y’ibyo biganiro iri tsinda riza guhura rinagirane ibiganiro n’abahagarariye komite z’impunzi z’Abarundi. Ku wa Kabiri barazasura impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama bagirane ibiganiro.
Post comments (0)