Inkuru Nyamukuru

Ibihumbi by’abafana bakiriye Cristiano Ronaldo nk’umwami

todayJanuary 3, 2023 66

Background
share close

Rutahizamu w’umunya-Porugal Cristiano Ronaldo yakiriwe nk’Umwami muri Arabie Saoudite aho aza kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr. 

Nk’uko byatangajwe na televiziyo ya leta ya Al Ekhbariya, uyu mugabo w’imyaka 37, wegukanye ibihembo bitanu bya Ballon d’or, yasesekaye ku murwa mukuru wa Arabiya Sawudite ku mugoroba wo ku wa mbere, ari kumwe n’umuryango we yakirwa nabafana bagera ku bihumbi.

Uyu mukinnyi umaze iminsi atandukanye na Manchester United biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mutarama aza kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr, umuhango uza kuba i saa kumi n’ebyri kuri stade ya Mrsool Park yakira ibihumbi 25 by’abafana baza kwakira uyu mugabo w’icyamamare.

Al Nassr, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona yo muri Arabiya Sawudite, yavuze ko gusinyisha Ronaldo “birenze gukora amateka”, ivuga ko ibi bizashishikariza andi makipe muri iki gihugu kuzana abakinnyi b’ibihangange.

Abinyujije kuri tweeter, Minisitiri w’imikino muri Arabiya Sawudite, igikomangoma Abdulaziz bin Turki Al-Faisal, yemeye ko bagiye kurushaho gushyigikira vuba na bwangu amakipe yo muri icyo gihugu kuzana abakinnyi b’amazina akomeye.

Cristiano Ronaldo nyuma yo kwemeza ko yasinyiye ikipe ya Al Nassr, yabaye umukinnyi wa mbere ku Isi uzajya uhembwa amafaranga menshi (Miliyoni 200 z’amayero),

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw’inzego z'ibanze n’abaturage mu Karere ka Burera, ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo bakata insinga z'amashanyarazi ku mapoto. Abafashwe ni uwitwa Hagenimana Valens ufite imyaka 23 y'amavuko na Niyotwagira Janvier w'imyaka 22, bafatiwe mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Bugamba mu murenge wa Kinyababa bafite insinga z'amashanyarazi zireshya na metero 35 z'uburebure. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga […]

todayJanuary 3, 2023 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%