Inkuru Nyamukuru

Luvumbu na rutahizamu wo muri Congo mu batangiye imyitozo ya Rayon Sports (AMAFOTO)

todayJanuary 4, 2023 156

Background
share close

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe taliki ya 20 Mutarama uyu mwaka.

Héritier Luvumbu yakoze imyitozo ya mbere mu Nzove

Ni imyitozo yabereye aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ahazwi nko mu Nzove, aho iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe ba Rayon Sports ndetse n’umukinnyi Héritier Nzinga Luvumbu iyi kipe imaze iminsi isinyishije.

Abakinnyi 17 ni bo bakoze imyito yo kuri uyu wa Gatatu aho mu bakinnyi batitabiriye iyi myitozo ari Onana Willy Esombe, Eric Mbirizi, Eric Ngendahimana, Paul Were, Mussa Esenu, Raphael Osaluwe, Mitima Isaac, Moussa Camara n’umunyezamu Kabwiri Ramadhan.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo yo kuri uyu munsi hagaragaramo kandi undi mukinnyi Mundeke ukomoka mu gihugu cya DR Congo aho biteganyijwe ko agomba gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 5 n’amanota 28 aho irushwa amanota abiri n’ikipe ya mbere aho ifite amanota 30.

Rwatubyaye Abdul yatangiye imyitozo yoroheje

Biteganyijwe ko ubwo imikino yo kwishyura izaba igarutse ikipe ya Rayon Sports izatangira icakirana na Musanze FC umukino biteganyijwe ko Rayon Sports ari yo izawakira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bane bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama, yafashe abantu bane bari bafite magendu y’amabalo 6 y’imyenda ya caguwa. Abafashwe ni Nyirahategekimana Jaqueline ufite imyaka 40 y’amavuko, Uwayo Jeanne D'arc w’imyaka 25, Mukundiyukuri Celine w’imyaka 28 na Nzakizwanayo Evelyne ufite imyaka 37, bafatiwe mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano. Chief […]

todayJanuary 4, 2023 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%