Inkuru Nyamukuru

Dr Kalinda François Xavier yagizwe Senateri

todayJanuary 6, 2023 93

Background
share close

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Dr Kalinda François Xavier Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Dr François Xavier Kalinda wagizwe Senateri

Itangazo ryanyuze kuri Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti “Nshingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, none ku wa 6 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr François Xavier Kalinda Senateri muri Sena y’u Rwanda”.

Senateri Dr Kalinda, agiye muri uwo mwanya nyuma yo kwegura k’uwari Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ku ya 8 Ukuboza 2022, wavuze ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.

Uyu Musenateri kandi yari mu Banyarwanda icyenda baheruka gusoza manda yabo nk’Abadepite, bari bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Dr François Xavier Kalinda, yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

USA: urugero rw’ubushomeri rwaragabanutse

Imibare igaragaza ko urugero rw'ubushomeri rwagabanutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu kwezi k'Ukuboza umwaka ushize biturutse ahanini ku mirimo yiyongereye muri uko kwezi. Imirimo muri USA yariyongereye ku rwego rutari rwitezwe, nk’uko byagaragajwe mu cyegeranyo leta yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu. Icyo cyegeranyo kigaragaza ko isoko ry'umurimo ryari rihagaze neza. Isoko ry’umurimo ryari rumwe mu rwego rwari ruteyye amakenga mu gihe banki nkuru y’igihugu yarimo irwana no […]

todayJanuary 6, 2023 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%