Inkuru Nyamukuru

Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka

todayJanuary 7, 2023 280

Background
share close

Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.

Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Esperance Mukamana, avuga ko urugendo umuturage azajya akora ari urwo kujya kuzuza impapuro z’ihererekanya gusa, ahasigaye akazajya ategereza ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko ibyangombwa byabonetse.

Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera.

Mukamana agira ati “Kuriya umuturage yamaraga gukora ihererekanya, akazategereza ko icyangombwa kiboneka ngo azajye kugifata, byari birimo urugendo runini, no kubimenya ko byasohotse (byageze ku Murenge) hari aho atabimenyaga, ugasanga ya serivisi iratinda cyane.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda, Esperance Mukamana

Ikigo NLA cyishimira kandi ko kitazongera gukoresha impapuro mu gucapa ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ko amafaranga 5,000Frw yo kubicapisha umuturage atazongera kuyatanga.

Gahunda yo gutangiza itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gtanu tariki 6 Mutarama 2023, yitabirwa n’Abayobozi b’inzego zinyuranye barimo ba Guverineri na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Minisitiri Musabyimana avuga ko 80% by’ibibazo abaturage bahura na byo mu nzego z’ibanze bishingiye ku butaka, ndetse ko umuturage yajyaga abona icyangombwa cy’ubutaka akoze ingendo zitari munsi y’eshatu ku Murenge.

Ati “Akenshi biragoye kugira ngo we gukora byibura ingendo ebyiri, eshatu, kugeza igihe ubonera ibyangombwa by’ubutaka, hari ingendo ukora ujya gushaka umukozi ubishinzwe, izo ukora ujya gushaka umukozi w’Irembo, ibyo byose noneho ubu wabikorera aho wicaye.”

Abayobozi batandukanye basobanura iby’iryo koranabuhanga

Minisitiri Musabyimana avuga kandi ko kutajya gufata ibyangombwa by’ubutaka mu nzego za Leta ari igisubizo ku baturage no ku bakozi batabonekeraga igihe, ndetse ko byatangaga icyuho cya ruswa.

Ikindi kibazo abayobozi bavuga ko bikemuye, ni ikijyanye n’imanza zishingiye ku butaka, aho abantu ngo bajyaga bigana impapuro z’ubutaka bakagurisha imitungo y’abandi, ba nyirayo batabizi.

Ikigo cy’Ubutaka kivuga kandi ko imiterere y’ibyangombwa bishya izatuma amabanki yoroherwa no kwandikisha ingwate z’abakiriya bayo, kuko amakuru y’ubutaka yose abasha kuboneka byoroshye.

Kuva aho gahunda yo guca ibibanza no kwandika ubutaka ku bantu cyangwa ku bigo binyuranye itangiriye mu mwaka wa 2013, mu Rwanda ngo hamaze kugaragara ibibanza birenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600.

Umuyobozi Mukuru wa NLA avuga ko bafite icyifuzo cy’uko umwaka utaha wa 2024, uzajya kurangira serivisi z’ubutaka zose nta mpapuro zikoresha (paperless)”.

Ku bijyanye n’uburyo abantu bazitabira ikoranabuhanga muri serivisi za Leta harimo n’iz’ubutaka, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Muhizi, avuga ko hazakoreshwa urubyiruko rugera ku 1,300 mu kwigisha abaturage ikoranabuhanga.

Muhizi avuga ko Abaturarwanda bose bakeneye gutunga telefone zigezweho, kandi ko murandasi (Internet) na yo igomba kugera hose, kugira ngo abantu babashe kubona ibyo byangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr Kalinda François Xavier yagizwe Senateri

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Dr Kalinda François Xavier Umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Dr François Xavier Kalinda wagizwe Senateri Itangazo ryanyuze kuri Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti “Nshingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, none ku wa 6 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize […]

todayJanuary 6, 2023 93

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%